NEWS
Abakozi 1000 b’Abongereza bari bashinzwe gahunda yo kohereza abimukira i Kigali bahawe imirimo mishya
Abakozi 1000 b’Abongereza bari bashinzwe gahunda yo kohereza abimukira i Kigali bahawe imirimo mishya nyuma y’uko iyi gahunda ishyizweho na guverinoma nshya y’u Bwongereza ihagaritswe. Umunyamabanga ushinzwe umutekano w’imbere, Yvette Cooper, yatangaje ko aba bakozi bagiye kwerekeza imbaraga mu guhangana n’abakoresha batanga imirimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanini bayihaye abadafite ibyangombwa byo kuba muri iki gihugu.
Guverinoma y’u Bwongereza yahagaritse gahunda yo kohereza abimukira i Kigali tariki ya 6 Nyakanga 2024, nyuma y’iminsi ibiri ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ritsinze amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, icyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Sir Keir Starmer.
Ku ikubitiro, gahunda nshya yo guhiga abimukira izibanda cyane ku nzu z’ubwiza zitunganya inzara (Nail bars) ndetse n’aho bogereza ibinyabiziga (Car washes).
Yvette Cooper yagize ati: “Iyi gahunda izongera umubare w’abadafite uburenganzira bwo kuba hano bagasubizwa mu bihugu byabo, kandi izatuma amategeko yubahirizwa.”
Ishyaka ry’Abakozi ryatangaje ko rizashyira imbere umutekano ku mipaka kandi ko ryamaze gufata ingamba zo gushyiraho ubuyobozi bwihariye bushinzwe umutekano ku mipaka nk’uko byari bikubiye mu migabo n’imigambi ryasezeranyije Abongereza mu gihe cyo kwiyamamaza.