Connect with us

Politics

Abagaba b’Ingabo zoherejwe na SADC mu nama idasanzwe I Goma

Published

on

 

Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byohereje ingabo mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’Iterambere w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (SAMIRDC) hiyongereyeho u Burundi,bahuriye mu nama I Goma,kuri uyu wa kane.

 

Uwa mbere wakiriwe ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma ni Umugaba w’Ingabo za Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Gen. Jacob John Mkunda, aherekejwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Malawi, Maj. Gen. Kashisha.

 

Umugaba mukuru wa FARDC, Gen. Christian Tshiwewe, wakiriye bagenzi be, aherekejwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen. Maphwanya Rudzani nibo bakurikiyeho bakurikirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, General Prime Niyongabo.

 

Aba basirikare bakuru bose bakiriwe n’umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya gisirikare muri Kivu zombi Lt. Gen. Fall Sikabwe na Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru, Maj. Gen. Peter Cirimwami Nkuba.

 

Col. Guillaume Ndike Kaiko umuvugizi w’ubutegetsi bwa gisirikare bw’intara ya Kivu ya Ruguru mu butumwa bwanditse yemereye BBC ko abagaba b’ingabo b’ibyo bihugu koko bageze i Goma kuwa kane, gusa abajijwe ibiri kuri gahunda y’inama yabo yasubije ati: “[Reka] dutegereze”.

 

Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko kuba hari hashize iminsi abakuru b’ibihugu bohereje ingabo mu gihugu cya Congo baherutse guhurira mu gihugu cya Namibia bakiga ku kibazo cy’umutekano wa Congo, nyuma hakaba hagiye guterana indi ihuza abagaba bakuru b’ingabo byerekana ko hashobora kwaguka ibitero byinshi ku murongo w’urugamba M23 ihanganyemo na FARDC ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.

 

Biteganyijwe ko aba bagaba b’ingabo baganira ku ntambara ingabo zabo zirimo kurwana n’umutwe wa M23, intambara imaze ibyumweru ivugwa mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma mu misozi ikikije centre ya Sake muri 25km uvuye i Goma.

 

Iyi niyo nama ya mbere ikomeye ihuje aba basirikare bakuru b’ingabo zoherejwe muri DR Congo gufasha ingabo z’iki gihugu kurwanya M23.

Iyi nama y’abagaba b’ingabo ikurikiye iyahuje abakuru b’ibihugu Félix Tshisekedi wa DR Congo, Cyril Ramaphosa wa Africa y’Epfo, Lazarus Chakwera wa Malawi na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yabereye i Windhoek muri Namibia ku cyumweru gishize, iruhande rw’imihango wo gushyingura uwari perezida w’iki gihugu.

 

Izi ngabo zaje zifuzwa cyane na leta ya Kinshasa zitezweho kunesha M23 mu mirwano, gusa ku rundi ruhande Perezida Felix Tshisekedi aherutse kumvikana avuga ko ashaka amahoro.

 

Kuva umutwe wa M23 wafata ibice byegereye centre ya Sake mu ntangiriro z’ukwezi gushize, mu mirwano ikomeye yabaye muri icyo gihe muri ako gace kugeza bigaragara ko ingabo za leta n’abazifasha batashoboye gusubiza inyuma M23, nubwo nayo itateye indi ntambwe ngo yigarurire centre ya Sake.

 

Abatuye mu mujyi wa Goma bavuga ko ubuzima bukomeje kugorana kubera ubucye bw’ibiribwa no guhenda cyane kw’ibihari kuko M23 yafunze inzira zose z’ubutaka zagezaga umusaruro w’ibihingwa mu mujyi wa Goma. Kuri ibyo hiyongeraho ikibazo cy’ubugizi bwa nabi n’ubwambuzi bivugwa n’ibinyamakuru muri uyu mujyi ubu ukikijwe n’inkambi nini z’impunzi ibihumbi amagana zahunze imirwano ziva muri teritwari za Rutshuru na Masisi.

 

Ishami rya ONU rishinzwe ubutabazi rivuga ko ikibazo cy’imibereho y’abavuye mu byabo mu burasirazuba bwa DR Congo gikomeye mu buryo ritabonyeho mbere.