Connect with us

Uncategorized

Menya icyadindije iyimurwa ry’ibiro by’Akarere ka Karongi

Published

on

Imirimo yo kubaka inyubako nshya y’ibiro by’akarere ka Karongi yagombaga gutangira muri Gicurasi 2022, kugeza kuri uyu munsi yabaye ihagaritswe igihe kitazwi, nk’uko ubuyobozi bubitangaza.

 

Mu kiganiro Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu aherutse guha Rwandanews24 yavuze ko iyi mirimo yakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.

 

Ati “Umushinga wo kubaka ibiro by’akarere wakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19, kuko tuwutekereza tutari twarebye ku ngaruka iki cyorezo cyagize kubaturage, bituma ubushobozi bugabanuka, ku buryo twabanje kureba ibyo abaturage bakeneye cyane. Ubushobozi ni buboneka akarere kazubakwa kugira ngo gakorere ahantu hajyanye n’igihe.”

 

Ibiro bishya by’akarere ka Karongi byari biteganyijwe ko byagombaga kuzura bitwaye arenga Miliyari 2,5 Frw, kugira ngo bijye gukorera ahantu hisanzuye.

Uko ibiro by’akarere ka Karongi bishya bizaba bisa nibyuzura