Connect with us

Uncategorized

Rutsiro: Umuhanda w’ibilometero 41 uhuza Mushubati-Boneza na Kigeyo ugiye gutangira gutunganywa

Published

on

Ni umuhanda w’ibilometero 41 ugiye kubakwa mu karere ka Rutsiro, ku ikubitiro uzanyura mu mirenge ya Mushubati-Gihango-Musasa-Boneza-Mushonyi ugahura n’umurenge wa Kigeyo ahazwi nko muri Nkora, ukazanyura ku mukandara w’ikiyaga cya Kivu, aho byitezwe ko uzashyirwamo kaburimbo yoroheje, ugafasha abaturage mu koroshya ubucuruzi n’ubuhahirane.

 

Uyu muhanda biteganyijwe ko imirimo yo kuwutunganya iratangirana n’uyu wa kane, tariki  11 Mutarama 2024, ukazubakwa na Fire Construction. Biteganyijwe ko uzuzura utwaye miliyari 18 Frw.

 

Ubuyobobozi bw’akarere ka Rutsiro buvuga ko iyubakwa ry’uyu muhanda rizamara amezi 15 ngo ube wuzuye.

 

Bamwe mu baturiye aho uyu muhanda uzubakwa bashimishijwe no kuba bagiye kwegerezwa uwa kaburimbo, bavuga ko ari nk’igisubizo bahawe mu mibereho yabo.

 

Idrissa ukora akazi ko guteara Moto mu i santere ya Nkomero avuga ko uyu muhanda uziye igihe, kuko byabagoraga gutwara abagenzi bajya n’abava kuri Hotel ziri kubakwa mu murenge wa Boneza.

Kayitesi Dative, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yabwiye Rwandanews24 ko uyu muhanda bawitezeho ibisubizo bitandukanye mu korohereza ubucuruzi.

 

Ati “Uje gukemura ibibazo byari bihari mu migenderanirane, n’ubwo wari uhari ukoze mu buryo bw’igitaka busanzwe ntiwari ukoze neza. Aka ni agace k’Ubukerarugendo n’amahoteri, imodoka zagorwaga no kuwunyuramo.”

 

Uyu muhanda wa kaburimbo yoroheje uzuzura utwaye miliyari 18 Frw azatangwa na Leta y’u Rwanda. Ukaba uziye igihe dore ko ibiraro byinshi birimo icya Koko gihuza umurenge wa Gihango na Musasa kimaze igihe cyaracitse ndetse n’icya Rugamba mu murenge wa Boneza bimaze imyaka myinshi byaracitse.

Imashini zo gutunganya uyu muhanda zageze ahazwi nko mu Nkomero