Connect with us

Technology

Rutsiro: Abakorera mu isoko rya Gakeri barabogoza kubera ibihombo baterwa no gucururiza hasi

Published

on

Abakorera mu isoko rya Gakeri, mu karere ka Rutsiro barabogoza bavuga ko bahura n’ibihombo bikabije biterwa no gucururiza hasi, imvura yagwa ikanyagira ibicuruzwa byabo bigahita bibora, bagasaba ko imirimo yo kubakirwa iri soko yakwihutishwa.

 

Bamwe mu baganiriye na Rwandanews24, ubwo umunyamakuru yagerage mu murenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu ari nago iri isoko ryubatswe bavuga ko Leta ikwiriye kubafasha mu maguru mashya.

 

Nyiramagambo Suzariya ati “Ntabwo twahawe isoko kandi dusora nk’abandi, imbuto ducuruza iyo zinyagiwe zirabora bikaduteza igihombo.”

 

Akomeza avuga ko bahura n’ibihombo bikabije kubera ko iyo imvura iguye ibanyagira ikabacikiraho, ndetse n’ibicuruzwa byabo bikanyagirwa bikabiviramo kubora.

 

Byukusenge Dative ati “Imvura iyo iguye ntitugira aho kubyanurira, biranyagirwa imyembe, imineke n’amaronji bikatuborana, ibihombo bigakomeza kutuzira kandi twarashoye ngo twiteze imbere.”

 

Akomeza avuga ko Ubuyobozi bw’akarere igisubizo bwakabahaye mu ijambo rimwe ari ukububakira isoko risakaye, ndetse rifite n’ubwiherero kuko ubwo bakoresha buri mu kilometero mu murenge wa Mushonyi.

 

Mukabera Peruth, ati “Duhura n’ingaruka nyinshi kuko iyo imvura iguye ntiwabona uko ucuruza cyangwa uhahe, ibyo ducuruza bikangirika bikabije no kubungabunga isuku y’ibicuruzwa biragoye.

 

Akomeza avuga ko kuba badahabwa isoko ari uko birengagizwa n’Ubuyobozi, kuko mutundi duce tw’aka karere bagiye bubakirwa udusoko duto duto dufasha abacuruzi baciriritse.

 

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko iki kibazo bakizi, ndetse batangiye kwimura abaturage aho bazubaka iri soko rya Gakeri.

 

Ati “Ikibazo cy’isoko rya Gakeri turakizi, twarahageze tuganira n’abaturage ndetse n’impungenge bagaragaza twarazibonye, ntitwicaye ahubwo twahise dutangira inzira yo gushaka ibisubizo aho birimo gutangira kwishyura abaturage aho tugiye kuryubaka mu minsi ya vuba, kuko ari ikibazo cyihutirwa.”

 

Akomeza avuga ko mu kuzana abagenagaciro ku bagomba kwimuka mu butaka buzimurirwaho isoko, aho hari umuturage umwe usigaye tutarabasha kumvikana ku giciro, ubundi imirimo yo kubaka ibashe gutangira.

 

Akarere ka Rutsiro gafite amasoko menshi atandukanye arimo irya Congonil, Nkora n’irya Gakeri yose akaba atubakiye mu gihe ariyo shingiro ry’ubuhahirane muri aka karere.

Ibyo bacuruza iyo imvura ibinyagiye bihita bitangira kubora bikabateza igihombo gikabije

Isoko rya Gakeri riherereye mu murenge wa Ruhango