Uncategorized
Rubavu: Baratabaza ko bugarijwe n’abagizi ba nabi babambura ku manywa
Abaturage bo mu karere ka Rubavu baratabaza inzego zishinzwe umutekano kuwukaza kuko bugarijwe n’abagizi ba nabi (biyita abuzukuru ba satani), aho ibikorwa bibi byabo bavuga ko bimaze kuba byinshi, ibyo batavugaho rumwe na Polisi y’u Rwanda.
Aba baturage bavuga ko baturiye ishuri rya GASS, mu murenge wa Gisenyi, akagari ka Kivumu ho mu mudugudu wa Muduha bavuga ko bamaze kurambirwa, ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Niyobyose Yves Divarien, Umuyobozi w’inzu icumbikira abagana Gisenyi (Western Modern Motel) avuga ko umuntu aratambuka bakamwambura, kandi ko ibikorwa nkibi babyumva kenshi, abaturage batambuka.
Ati “Abagizi ba nabi nahuye nabo baranyambura mu minsi ya Noheri, ngerageza kugundagurana nabo ariko birangira bankomerekeje ku kaguru bifashishije ibuye. Twumva kenshi abaturage batabaza ngo mudutabare twatswe terefone kandi bituma abakiriya batagana business yacu kubera ubujura bubera muri uyu mujyi.”
Akomeza avuga ko abakbura abantu ari insoresore ziza mugatsiko zigatangira abiganjemo abakobwa bakabambura terefone.
Atanga urugero rw’abana bibye terefone bajya kuyiguranisha imigati, nyuma nyirayo aza kongera kuyigomboza, ariko akavuga ko iyo wambuwe n’itsinda ry’abasore ibyi batwaye bitagaruka.
Kayihura Félix, usanzwe acuruza butiki mu mujyi wa Gisenyi, mu kagari ka Kivumu ho mu mudugudu wa Muduha avuga ko ari umwe mubabina izi nsoresore kenshi zambura abiganjemo abakobwa n’abagore.
Ati “Abagizi ba nabi biganjemo insoresore ndababona kandi bamaze iminsi bari kutugirira nabi, abantu bambuwe amaterefone ntiwababara bakirukankira muri Ruhurura, abandi bagerageje kubatera ibyuma, ntawe ukibasha kwanika imyenda ngo bayisange kuko baba bamaze kuyanura. Dukeneye umutekano yaba ku manywa na mu ijoro kuko ntawe ugitarabuka.”
Akomeza avuga ko urugero rwa hafi rw’ubu bugizi bwa nabi, ari umukobwa utuye muri uyu mudugudu baherutse kumushikuza terefone yo mu bwa Iphone n’agakapu ubwo yarimo atambuka ku manywa y’ihangu.
Agerageza kuvuga ku mayeri y’aba bagizi ba nabi, yavuze ko bibasira by’umwihariko abanyantege nke aribo (Abakobwa n’abagore) kuko atabasha kubatambukaho bamubonanye terefone ihenze, ikindi baba bitwaje ibyuma ku buryo utabakurikira.
Akomeza avuga ko ibi bikorwa bibi bikorwa n’insoresore ziganjemo abana, zitavuka mu gice cy’umujyi ahubwo baza gukurira muri Rigore zaho.
Polisi y’u Rwanda ntivuga rumwe n’abavuga ko bamburwa n’abuzukuru ba Satani.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure ntavuga rumwe n’ibivugwa n’abaturage.
Ati “Icyambere tuzi n’uko mu Rwanda nta mutwe uhari w’abagizi banabi bitwa (Abuzukuru ba Satani), kuko Police iratabazwa igatabara, ni muri urwo rwego guhererekanya amakuru bifasha mu ibikorwa bitandukanye bya police ku bufatanye n’abaturage habaho gufata ababa bijanditse mu byaha bitandukanye birimo n’ubujura nkubwongubwo bagashyikirizwa ubugenzacyaha.”
Akomeza avuga ko icyo basaba abaturage ari ukudahishira umunyacyaha bagatanga amakuru, kugira ngo ukoze icyaha afatwe cyangwa kikaba cyanaburizwamo.
Ni kenshi abaturage bo mu karere ka Rubavu bakunze gutaka ko bamburwa ariko ugasanga bakomeza kubivuga ntihagire igikosoka.