Connect with us

Uncategorized

Rutsiro: Uwahoze ari Gitifu afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga ya Mutuelle z’abaturage

Published

on

Uwahoze ari Gitifu w’Akagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya afunzwe akekwaho kunyereza amafaranga arenga ibihumbi 200 Frw ya Mutuelle de Sante yahawe n’abaturage ntayageze muri konti.

 

Uwiringiyimana Jean de Dieu, amafaranga akekwaho kurigisa,  yayahawe n’abaturage akiri mu nshingano zo kuyobora akagari, nyuma aza guhindura imirimo ajya kuba Mwarimu ku ishuri ribanza.

 

Nyuma yuko uyu mugabo ariye amafaranga y’abaturage yaganirijwe kenshi asabwa kuyagarura arinangira nk’uko abaturage bahaye Rwandanews24 amakuru babivuga.

 

Kayitesi Dative, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

 

Ati”Ubwo Uwiringiyimana Jean de Dieu yari mu nshingano zo mu kuyobora akagari yakanguriye abaturage kwishyura Mutuelle de Sante, aza gufata amafaranga, angana n’ibihumbi 225 Frw, ntiyayageza kuri konti ngo ayazigamire abamutumye, nyuma yaje guhindura akazi. Abaturage bagiye kwivuza basanga amafaranga atarageze kuri konti, nibwo yaje gushyikirizwa RIB ngo aryozwe amakosa akekwaho, kuko amwe muri aya mafaranga arayemera andi akayahakana.”

 

Akomeza avuga ko bikwiriye kubera abandi bakozi urugero, kuko nuwabitekerezaga wese akwiriye kwigaya, akumva ko atari ubupfura bukwiriye kuranga abakozi ba Leta kandi ko batazihanganira uwariwe wese wishora mu bikorwa bibi.

 

Uwiringiyimana Jean de Dieu afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Gihango, mu gihe iperereza rigikomeje.

Kayitesi Dative, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko batazigera bihanganira abakozi barya utw’abaturage