Uncategorized
Abakorera mu Isoko rishaje rya Gisenyi barataka ibihombo bikabije
Bamwe mu bakorera mu isoko rishaje rya Gisenyi barataha ibihombo bikabije baterwa n’imvura, kubera ko isakaro ryaryo rishaje.
Bamwe mu baganiriye na Rwandanews24 bavuga ko iri soko ari irya kera bakeneye kwimurirwa mu isoko rishya rimaze imyaka 12 ryubakwa.
Rwagasana Silas, Avuga ko amaze imyaka irenga 40 akorera mu isoko rya Gisenyi, ni umwe mu bahamya ko iri soko kuba rishje ribateza ibihombo, kuko iyo imvura yaguye ryuzura amazi maze ibyo bacuruza bikangirika.
Akomeza avuga ko bibatera ipfunwe kubwira abagana umujyi wa Gisenyi ko isoko bakoreramo ariryo rikuru rya Gisenyi, agasaba ko imirimo yo kubaka isoko rishya yihutishwa akaba ariho bimurirwa.
Mukawera Rachel ati “Isoko rya Gisenyi dukoreramo turanyagirwa bikabije iyo imvura iguye, ariko twabuze uwo dutakira, ni kenshi dutaka ibihombo duterwa no kuba ibicuruzwa byacu birimo imboga binyagirwa bikabora.”
Undi mubyeyi ucuruza Inyanya, utarifuje ko imyirondoro ye ijya mu itangazamakuru avuga ko ari kenshi bagiye basezeranywa ko ibihombo byabo bigiye kujyaho iherezo ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, bakaba bifuza ko bubakirwa isoko rikarangira aho batazakomeza kunyagirwa.
Twagiyezu Celestin, Perezida wa Rubavu Investment Company Ltd (RICO) ari nayo iri kubaka isoko rishya rya Gisenyi mu kuganiro na Rwandanews24 atanga icyizere ko imirimo yo kubaka isoko igiye gusubukurwa.
Ati “Imirimo yo kubaka isoko igiye gusubukurwa, nk’abanyamuryango ba RICO Ltd, duherutse guhura twemeranya guhuza imbaraga kubera gahunda nziza ihari isoko rizuzura bitarenze Kamena 2024.”
Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr. Kabano Ignace mu kiganiro aherutse guha Rwandanews24, nyuma y’inama njyanama yateranye, tariki 30 Ugushyingo 2023 yavuze ko ku ikubitiro akarere kagiye gutanga Miliyoni 600 Frw muri RICO Ltd, kugira ngo imirimo yo kubaka isoko rya Gisenyi igere ku musozo. Aya akaziyongore ku migabane y’akarere.