Connect with us

Life

Abatuye n’abakorera mu mazu ageretse mu Bugesera  barataka kubura amazi

Published

on

Hari abaturage batandukanye bakorera n’abandi  batuye mu mazu ageretse mu mujyi wa Nyamata akarere ka Bugesera bataka bavuga ko Babura amazi  mu mazu bakoreramo bityo bikabateza umwanda cyane cyane mu bwiherero  ndetse n’igihombo ku bakoreramo ubucuruzi.

Ubwo Rwandanews24 yageraga muri uyu mujyi yanyuze ku nyubako ikoreramo inzu itunganya imisatsi y’abagore n’abagabo maze bavuga iby’iki kibazo.

Umwe muri aba basore ukora akazi ko gutunganya imisatsi utarashatse kwivuga amazina avuga ko icyo kibazo kimaze igihe kandi ko batakambiye akarere  kakaba ntacyo karabikoramo.

Mugenzi we bakorana avuga ko mu rwego rwo kwirinda umwanda mu bakiriya utewe n’ibura ry’amazi umukoresha wabo yiyemeje kujya kuvomesha ku batwara amagare babaca amafaranga 500 ku ijerekani 1 bigatuma inyungu bagomba gukorera igabanuka.

Umukoresha wabo nawe utashatse kwivuga amazina  avuga ko iki kibazo kimaze igihe kandi ko bakijeje ku buyobozi bw’akarere ndetse na Wasac ariko bategereje amaso agahera mu kirere. Bakaba basaba ko bavuganirwa icyo kibazo kigakemuka.

Providence House ngo nayo ntifite amazi ahagije

Ku nyubako ya Providence House naho havugwa icyo kibazo cy’ibura ry’amazi.  Abahakorera bo bavuga ko icyo kibazo gihari ariko kimenyekana cyane iyo amazi ashize mu bigega dore ko iyi nyubako ifite ibigega 4  bifata amazi ya Wasac ndetse n’ay’imvura.

Rwandanews24 yaganiriye na ba nyiri iyi nyubako Soeurs  La Hospitaliere de Sainte Marthe.

Umuyobozi wabo yabwiye Rwandanews24.com ko inzu yabo itajya ibura amazi kuko habaye ubwumvikane na Wasac ibongerera icyo yise Vane ya ¾ ibongerera amazi.

Ati “ Kubura amazi hano biterwa ahanini n’uko umukozi yarangaye ntiyohereze amazi mu bigega ariko nabyo bishobora kurenza iminsi itatu ataraboneka.”

Aremeza ko muri rusange muri uyu mujyi hari ibura ry’amazi rikomeye bitari mu mazu ageretse gusa no mazu asanzwe naho nuko.

N’ubwo bimeze bityo umuyobozi wa Wasac muri Bugesera Bwana Tuyisenge Vedaste, ntiyemera ko mu mujyi wa Bugesera hari ibura ry’amazi kuko ngo icyo biseho cyane n’uyu mujyi wa Bugesera.

Uyu mugabo, arahamya ko muri uyu mujyi wa Nyamata amazi ahagije ndetse bifuza kugira ahandi bayasagurira. Akaba yemeza ko kugira ngo Bugesera igire amazi ahagije ari ukubera inganda z’amazi 3 zubatswe ndetse n’umuyoboro umwe wunganira izi nganda.

Avuga ko ibikorwa remezo biri mu karere ka Bugesera bitatuma habura amazi icyo kibazo cy’ibura ry’amazi yemeza ko kiboneka mu mpeshyi gusa ariko mu minsi ihari imvura amazi atahabura. Aha akaba ahamya ko ibikorwaremezo by’amazi mu mujyi wa Nyamata bidahagije kuko ibyinshi byoherejwe ahari kubakwa ikibuga cy’indege, ahari inkambi yakira abashaka ubuhungiro mu mahanga, ikigo cya gisirikare cya Gako, icyanya cyahariwe inganda cya Kagasa. Ati ” Imbaraga nyinshi zishyirwa muri utu dusite.

Ku rundi ruhande umuyobozi ushinzwe isuku n’isukura mu karere ka Bugesera ,Bwana Kananga Yohani Damaseni yabwiye Rwandanews24 ko Umurenge wa Nyamata uri mu mirenge iri imbere muyifite amazi kurusha indi.Yemeza ko hari utugari tubiri tutagira amazi meza aritwo Kanazi na Murama.

Kananga Yohani Damaseni umuyobozi ushinzwe isuku n’isukura mu karere ka Bugesera

Ku birebana n’inyubako zigeretse avuga ko zitarenga 6. Avuga ko iyo habaye isaranganya nibwo amazi ashobora kubura mu mazu ageretse.

Ati “ Iyo habayeho ikibazo amazi ashobora kumara iminsi 2 cyangwa 3 ataraza niyo aje kandi kongera kuyagarura neza bitwara indi minsi 2 yiyongera kuri iyo 3”

Rwandanews24 yamubajije niba koko amazi ajya abura mu mujyi wa Nyamata maze asubiza ko bijya bibaho.

Ati “ Amazi ajya abura cyane cyane iyo uruganda rwa Kanzenze rwagize ikibazo. Amazi ashobora kubura mu gihe cy’iminsi 5 kugeza ku cyumweru. Mu minsi 3 cyangwa 4 ishize habayeho ibura ry’amazi muri iyi centre ya Nyamata hafi cyane n’ahubatse akarere bitewe n’abakoraga umuhanda bangije ibikorwaremezo by’amazi, Amazi yabuze nk’iminsi nk’ine. Kongera gusana iyo tiyo y’amazi byatwaye ibyumwe nka 3 cyangwa bine”

Ku kibazo cy’abakora mu masalo de coiffure bajya kuvoma hanze y’inyubako bitewe n’uko amazi atagera ,mu nyubako zigeretse, Bwana Kananga Yohani Damaseni avuga ko icyo kibazo kitacyemurwa na Wasac cyangwa se ubuyobozi ko ahubwo cyakemurwa na ba nyiri inyubako ngo niwe ushobora gushyira amazi muri izo salo akagura compteur suplemantaire muri izo nyubako. Ku birebana n’amafaranga 500 yishyurwa ku ijerekani y’amazi yagize  naho ku bijyanye n’ubuke bw’amazi buboneka ahamya ko ibikorwaremezo by’amazi n’ubwo byiyongereye ariko ntibirajyana n’iterambere ry’akarere ka Bugesera.

Izi nyubako zombi ngo ntizifite amazi ahagije

Ati ” Abaturage bariyongereye cyane ugereranije na mbere ya jenoside yakorewe abatutsi, ibikorwa remezo byariyongereye cyane nabyo bikenera amazi cyane. Muri ibyo bikorwaremezo harimo ikibuga cy’indege cya Bugesera, ibigo by’amashuri bishya, inkambi yakira abashaka ubuhungiro mu mahanga, inganda zitandukanye nazo zisaba amazi menshi n’ibindi.”

Ati “ abajya kuvomesha abanyonzi Baba batinya kujya gushaka amazi kure bakajya kuyashakira mu baturanyi babo nabo batemerewe kuyacuruza bakabahenda.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Bugesera Madame Umwali Angelique aravuga ko mu karere ka Bugesera amazi ageramo adahagije kubera ibikorwaremezo by’amazi bitajyanye n’umubare w’abaturage batuye aka karere. By’umwihariko mu mujyi wa Nyamata ngo abaturage bikubye inshuro zirenga 4 ugereranije n’abaturage bari bahatuye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uretse abaturage ibikorwa byabo nabyo byariyongereye ndetse n’amazu bubakaga mbere nayo yarahindutse bubaka amazu ajyanye n’iterambere ibikorwaremezo byabo biriyongera. N’ubwo ibikorwaremezo by’amazi byiyongereye ntabwo byagendeye ku muvuduko umwe n’ubwiyongere bw’abaturage n’ibikorwaremezo byabo.

Avuga kandi ko hari amazi menshi ava ku ruganda rwa Kanzenze yakagombye gusigara mu mujyi wa Nyamata ariko yambuka akajya gukoreshwa ahari kubakwa ikibuga cy’indege n’icyanya cy’inganda cya Kagasa . Andi aje make nayo akoreshwa mu mujyi ntabasha guhaza abaturage bose uko bikwiye ari nayo ntandaro yo kubona amazi kwa bamwe abandi bakayabura cyangwa se n’igihe aziye ari make imbaraga ziyasunika mu misozi cyangwa mu mataje ntiziyageza aho hose.

uyu muyobozi akaba yihanganisha abaturage ba Bugesera byumwihariko umujyi wa Nyamata ko iki kibazo kirabonerwa igisubizo gikwiye mu gihe cya vuba kuko hari umushinga wo kwagura ibikorwaremezo by’amazi by’umwihariko mu mujyi wa Nyamata.

Kugeza magingo aya mu karere ka Bugesera harabarirwa inganda 3 z’amazi arizo uruganda rwa Kanzenze, uruganda rwa Ngenda ndetse n’urwa Kanyonyomba rubarizwa mu murenge wa Gashora zose hamwe zikaba zitanga amazi asaga Meterocube ibihumbi 16 mu karere kose.

Imirenge ifite ikibazo gikomeye cy’amazi n’imirenge ya Mareba, Rweru, Ngeruka, Ruhuha na Nyarugenge.

 

Alphonse Munyankindi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *