Connect with us

NEWS

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri abwiwe n’abaganga ko asigaje amezi atatu yo kubaho DJ Dizzo yitabye Imana

Published

on

DJ Dizzo wari umaze igihe ahanganye n’uburwayi bwa kanseri, yitabye Imana, nyuma y’imyaka igera kuri ibiri abwiwe n’abaganga ko atari kurenza muri Nyakanga 2022.

Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo yakunze kugarukwaho cyane, nyuma y’uko uyu musore ahuye n’uburwayi bwa kanseri bwatumye aremba ndetse amenyeshwa n’abaganga ko asigaje igihe gito cyo kubaho, ubwo yari mu Bwongereza.

DJ Dizzo yasabye ko niba asigaje igihe gito yafashwa kugera i Kigali akaba ari ho arwarira yanitaba Imana akagwa ku butaka yavukiyeho.

Uyu musore wari wabwiwe ko azitaba Imana muri Nyakanga 2022, yitabye Imana ku wa 19 Ukuboza 2024, afite imyaka 26 y’amavuko.

Ubwo yari atuye mu Bwongereza yaje gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye akatirwa gufungwa imyaka icyenda.

Nyuma yo kwitwara neza muri gereza, DJ Dizzo yaje kurekurwa, asohoka ku wa 23 Ukuboza 2019.

Icyakora uyu musore yarekuwe kanseri imaze kumuzengereza, atangira gushakisha uburyo bwo kwirwanaho.

Ubwo yari amaze kurekurwa atashye mu Rwanda, DJ Dizzo yavuze ko kuva mu 2018 ubwo yamenyaga ko arwaye kanseri, yagiye yiyongera kugeza ubwo yabwirwaga ko asigaje amezi atatu yo kubaho.

Iki gihe uyu musore yabwiwe ko asigaje iminsi 90 ariko hakaba andi makuru y’uko yaba micye cyangwa ikaba na myinshi bitewe n’ubushake bw’Imana.

Yavuze ko akimenya inkuru y’uko asigaje igihe gito cyo kubaho yagize icyifuzo cyo kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda ari naho yaje kwitaba Imana ari.