Life
Ibitaro La Croix du Sud bibaye ibya mbere mu kuvura kanseri zitandukanye
Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza imyaka 30 bimaze bishinzwe, ibitaro La Croix du Sud bizwi nko Kwa Nyirinkwaya, byatangije ibikorwa byo kwakira no kuvura abarwayi kanseri. Iki gikorwa kikaba cyatangijwe ku mugaragaro ku itariki ya 4 Ukuboza 2024 aho inzobere mu kuvura kanseri Dr Lohit RedPa yakiraga ndetse agatangira gusuzuma abarwayi ba mbere.
Ubu bufatanye hagati y’ibitaro La Croix du Sud na Dr Lohith usanzwe ari inzobere mu kuvura ubu burwayi bizagabanya umubare w’abantu bajyaga gushakira ubu buvuzi hanze y’u Rwanda.
Aganira na Rwandanews24.com, Dr Lohith yavuze ko ku bijyanye n’ibikoresho iby’ibanze byo kuvura no kwita ku barwayi ba kanseri bihagije ariko kubera ko ubuvuzi bwa kanseri bugenda bwaguka buri munsi bijyanye n’ikoranabuhanga ryaguka buri munsi afite icyizere ko ibi bitaro bizajya byagura ibikoresho uko bwije n’uko bucyeye bitewe n’ikoranabuhanga rizaba rigezweho.
Dr Lohit arizeza abanyarwanda ko kanseri izacika mu banyarwanda nibitwara uko bikwiye bakivuza ko hakiri kare dore ko ahamya ko kanseri ikira burundu iyo yitaweho.
Akaba asaba abantu bose bamaze kurwara kanseri kwirinda inzoga n’itabi, kwirinda umujagararo (stress), kutaruhuka bihagije ndetse no kwihindura umubiri(plastic surgery).
Bwana Amizero Willy ushinzwe inozamubano mu bitaro La Croix du Sud aganira na Rwandanews24.com yagarutse kuri iyi gahunda yo kuvura kanseri avuga ko ari gahunda y’ubufatanye n’ibitaro La Croix du Sud n’ibya SKG mu rwego rwo kwita no kuvura abarwayi ba Kanseri. Avuga ko ari gahunda iri mu bufatanye na leta y’u Rwanda igamije ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi ( Medical tourism Hub)
Agaruka ku bikoresho byo gupima kanseri yagize ati « ibikoresho birahari n’ibidahari mu Rwanda birahari. » .
Ibi bitaro bisanzwe bizwi nk’ibitaro by’ababyeyi bitewe ko nyiri ibitaro DR Nyirinkwaya ko nawe ari inzobere mu kwita ku babyeyi akaba ahamya ko n’izindi service zitangirwa ku bitaro bikuru zihaboneka. Kuri izi service hakaba hiyongereyeho services zo kwita no kuvura kanseri.
Mu mwaka utaha ibi bitaro biraba biri kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 bimaze bishinzwe, ubu byatangiye kwagura service no kwagura ibitaro.
Bwana Willy Amizero akaba avuga ko ibitaro bizava ku bitaro 126 bigere ku bitanda 250 hakazaniyongeramo izindi services nshya harimo n’iyi ya kanseri.
Kugeza hari hari ibitaro 2 gusa byita kuri kanseri nabyo bya leta aribyo ibitaro bya Kanombe n’ibitaro bya Burera. Ibitaro La Croix du Sud bibaye ibitaro bya mbere byigenga byita kuri kanseri.