Connect with us

Politics

Ishyaka Green Party ryiyongereyemo komite nshya ryizeza gutsinda amatora

Published

on

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Green Party, ryasabye abarwanashyaka baryo kwimakaza amahame yaryo arimo guharanira demokarasi no kurengera ibidukikije ndetse rinabibutsa gahunda y’amatora ateganyijwe umwaka utaha wa 2024. Hari mu gikorwa cy’amatora ya komite nyobozi y’abagore bahagarariye abandi ku rwego rw’igihugu cyabaye kuri uyu wa 17 Ukuboza 2023.

Ishyaka ritavuga rumwe na leta riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party Rwanda, DGPR, ryatoye komite y’abagore bahagarariye abandi ku rwego rw’igihugu. Ni igikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko.

Ni komite yatowe n’abagore bahagarariye abandi mu ntara zose z’igihugu harimo n’umujyi wa Kigali. Mukeshimana Atanazie yatorewe kuba umuyobozi mukuru w’abagore ku rwego rw’igihugu muri Green Party, Wibabara Joana yabaye umuyobozi wungirije, Mukenshimana Jacqueline yatorewe kuba umwanditsi mu gihe Mutoni Jeanne d’Arc yabaye umubitsi.

Mukeshimana Atanazie yavuze ko agiye guteza imbere abagore bo muri Green Party ndetse n’abagore bo mu Rwanda muri rusange.

“Mbere na mbere ndifuza ko umudamu atera imbere, kuko umudamu iyo ateye imbere ni iterambere ry’urugo, ni iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange. Akenshi abagore baritinya kujya mu nzego zifata ibyemezo no kujya mu mashyaka atandukanye, ngiye gukora ubukangurambaga kuva aho ntuye kugira ngo abagore bajye mu ishyaka ryacu. Ngiye kubashishikariza kwihangira imirimo kugira ngo bagere ku iterambere rirambye.”

Umuyobozi w’ishyaka Green Party, Dr. Frank Habineza, yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye cyane ku rwego rw’ishyaka cyane ko uru rwego rw’abagore ku rwego rw’igihugu ruje rukurikira urwego rw’urubyiruko ruherutse gutorwa ku rwego rw’igihugu. Akavuga ko bizabafasha mu rwego rw’iterambere ry’ishyaka ndetse no kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe umwaka utaha.

“Ibi ni byiza mu rwego rw’ishyaka kuko bizadufasha gukomeza guteza imbere ishyaka ndetse no kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’abadepite y’umwaka utaha. Rero ndumva ari imbaraga zikomeye cyane ishyaka ryungutse. Kugira komite y’abagore na komite y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu ni ikintu gikomeye kuko iyo ufite abantu uba ufite n’ubushobozi kandi dufite icyizere cyo gutsinda mu matora ya perezida.”

Dr. Frank Habineza yibukije abarwanashyaka ba Green Party ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko DGPR ifite amahame atandukanye igenderaho ariyo yo kurengera ibidukikije, guharanira demokarasi, ubutabera, amajyambere arambye, gukorera mu mahoro ndetse n’ibindi.

Kugeza ubu ishyaka ritavuga rumwe na Leta Green Party, rifite inzego zitandukanye z’abagore n’urubyiruko kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’igihugu. Ibi byose biri gukorwa mu rwego rwo kongerera imbaraga ishyaka mu byiciro byose.

Ishyaka Green Party ryamaze gutangaza ko umuyobozi waryo Dr. Frank Habineza aziyamamaza ku mwanya wa perezida umwaka utaha. Ni ishyaka ryashinzwe mu mwaka wa 2009 ariko riza kwemerwa mu buryo bwemewe n’amategeko muri 2013.

Abarwanashyaka ba Green Party yo muri Suwede bari bitabiriye amatora