Connect with us

Uncategorized

Ingamba dufata ni uguha agaciro ubuzima, Dukumire icuruzwa ry’abantu – Nzabonimpa Deogratias

Published

on

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias avuga ko bitewe n’aho akarere ka Rubavu gaherereye, icuruzwa ry’abantu rishobora kuba kimwe mu bigize ibyaha byambukiranya umupaka. Akaba asanga ingamba zifatwa mu guhangana n’icuruzwa ry’abantu ari uguha agaciro ubuzima.

 

Ibi yabigarutseho  mu bukangurambaga bwo kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu mu murenge wa Gisenyi uhana imbibe na Repubulika iharanira demukarasi ya Congo RDC, nk’imwe mu nzira zikoreshwa abantu bajya gucuruzwa mu mahanga.

 

Yavuze guhagarika icuruzwa ry’abantu bitagerwaho hatabayeho umusanzu wa buri umwe.

 

Yakomeje avuga ko iyo ikumira ribayeho mbere, habaho igabanyuka ry’imibare y’abagombaga gucuruzwa.

 

Umugenzacyaha mu ishami rishinzwe kugenza ibyaha by’icuruzwa ry’abantu, Mukansonera Marianne yabwiye abatabiriye ubu bukangurambaga, ko abakora buriya bucuruzi baba barimo abakorera imbere mu gihugu n’abandi babukorera hanze yacyo.

 

Yaboneyeho kubibutsa inzira nyinshi n’amayeri akoreshwa ngo abantu bisange muri uyu mutego wo gucuruzwa aho abenshi bashukishwa akazi, abandi bagashukishwa za Buruse zo kujya kwiga. Aho Urubyiruko arirwo rwiganje mu icuruzwa ry’abantu.

 

Ibihugu by’Abarabu birimo (Kuwait, Oman, Arabie Saoudite) byatunzwe agatoki mu bikorerwamo icuruzwa ry’abantu ku bwinshi.

 

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bwateguwe n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rufatanyije n’umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira IOM.

 

Ni kenshi twagiye twumva amajwi y’abana b’abakobwa akwirakwizwa ku mbuga nkoranya mbaga batabaza Leta y’u Rwanda, ko barimo gukorerwa iyicarubozo mu bihugu by’abarabu, kandi rimwe na rimwe Leta ikabatabara ikabageza mu Rwanda.

 

Mu mwaka wa 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwakiriye ibirego 33 by’abantu bakorewe icuruzwa byari birimo abantu 36 bacurujwe.Abagabo bari barindwi(7), abagore ari 29.