Kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka nibwo Maï Maï ku bufasha bw’Ingabo z’u Burundi zo mu itsinda rya TAFOC n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) zatangiye kugaba ibitero bikomeye ku mutwe wa Red-Tabara aho wari waracumbikiwe n’Abapfulero mu bice bya Rugezi haherereye mu majyepfo ashyira uburenganzuba bwa Komine Minembwe.
Icyo gihe aba barwanyi ba Red-Tabara bari bafite ibirindiro mu duce dutandukanye two muri ibi bice byo muri Secteur ya Lulenge, nka Rugezi, Kabandju na hitwa Babengwa ndetse na Matanganika. Ibi birindiro byose byaje gusenywa biranatwikwa, nyuma aba barwanyi baje gukomeza guhigwa bukware bakurikirwa iyo bari barahungiye munce za Rukombe mu mashyamba yaho ya Bukafu, Gisanga na Rebera, ariko naho ntibyaje kuborohera n’ubundi naho baje kuhavanwa ku mbaraga ry’isasu ari nabwo bahungiye mu mashyamba yo mu Mibunda ugana za Lungurungu.
Mu Cyumweru gishize ahagana mu ntangiriro zacyo, nibwo abasirikare b’u Burundi benshi n’ingabo za RDC bagabye ibitero bikaze ku misozi izi nyeshamba zari zarashyinzemo amakambi ku misozi yo muri Mibunda ho muri teritware ya Mwenga, maze birangira nayo asenywe burundu.
Gusa ibi bitero bikaze byaje bikurikira imirwano yagiye iba hato na hato hagati mu kwezi gushize uyu mwaka, hagati y’uwo mutwe wa Red-Tabara n’igisirikare cy’u Burundi ku bufatanye n’ingabo za RDC.
Kuri ubu amakuru Rwandanews 24 yizewe ikesha abaturiye ibyo bice, n’uko aba barwanyi ba Red-Tabara bakubiswe nabi kandi barababazwa bahita banahungira mu ishyamba rinini rya Lungurungu.
Aya makuru anavuga ko uruhande rukomeje guhiga byo kuri mbura Red-Tabara ruherereye mu mwinjiro w’ishyamba rya Lungurungu nk’ahitwa Kibitingingi n’ahandi, ariko ko ibitero byarwo bigikomeje gukurikirana aba barwanyi iyo bahungiye muri iryo shyamba.
Rero, ibice byose byo muri Mibunda, ibigana i Lungulungu kuri ubu byigaruriwe n’izi ngabo z’u Burundi. Ziri ahitwa mu Rubwebwe, Gipupu no muyandi marango yo muri ibyo bice.
Biravugwa ko ibi bishobora gushyira iherezo rya nyuma kuri uyu mutwe wa Red-Tabara nyuma y’uko wari umaze imyaka irenga irindwi uzengereje abaturiye akarere ko mu misozi miremire y’Imulenge.