Connect with us

Uncategorized

Rutsiro: Perezida w’abacuruzi arashinjwa gusahura ibicuruzwa bya Kampani y’Umugore batandukanye

Published

on

Perezida wa Santere y’Ubucuruzi ya Gakeri, Twagirayezu Anastase arashinjwa n’abanyamuryango ba Kampani Amahoro M&F Ltd, gusahura ibicuruzwa byabo abyitirira Hakuzwemariya Bibiyana batandukanyijwe n’Urukiko.

 

Mu gahinda kenshi Hakuzwemariya n’abo bahuriye kuri iyi Kampani bavuga ko bakeneye ubutabera, nyuma y’Uko Twagirayezu kuri uyu wa kane, tariki 14 Ukuboza 2023 azanye Umuhesha w’inkiko w’umwuga agafatira umutungo wari mu iduka.

 

Ubwo Umunyamakuru wa Rwandanews24 yageraga ahabereye iki gikorwa, mu karere ka Rutsiro, murenge wa Ruhango, akagari ka Kavumu yasanze Umutekano wari Ucungiwe uyu muhesha w’inkiko wakajijwe, dore ko babanje kwiyambaza icyuma gikata ingufuri, bagikozaho kikavunika, biba ngombwa ko biyambaza icyuma cy’amashanyarazi gikata kugira ngo babashe gufungura iri duka.

 

Mu minota mike bakiri gushaka icyakorwa, Hakuzwemariya yarahahingutse atangira gusobanurira Umuhesha w’Inkiko ko atagakwiriye kuza kumufatira ibicuruzwa kuko atari ibye ahubwo ari ibya Kampani.

 

Abitegetswe n’Ubuhesha W’inkiko, mu masaha ya saa tanu zirenzeho iminota mike yarakinguye, ibicuruzwa bitangira kubarwa, kugeza i saa mbiri z’ijoro zirenzeho iminota mike nibwo kubarura ibicuruzwa bifatiriwe byari birangiye.

 

N’ibarura ritari ryoroshye, kuko ibicuruzwa byari muri iri duka byari byinshi, byiganjemo ibiryamirwa (Matela) z’amoki atandukanye.

 

Ikiganiro abanyamuryango ba Kampani Amahoro M&F Ltd bavuze ko ibyakozwe n’Umuhesha w’inkiko byo kuza gufatira imitungo yabo ari akarengane.

 

Hakuzwemariya ati “Imitungo yafatiriwe niya Kampani ibyo dufata nk’akarengane, dore ko urubanza baje kurangiza twarurangije mubwumvikane tukamenyesha Urukiko, ndetse rukakira imikirize yarwo. Umugabo yatwaye Imodoka nanjye ntwara utuntu twari dusigaye ngira udufaranga mwongerera.”

 

Akomeza agira ati “Nyuma y’uko Umugabo dutandukanye Tin Number twakoreragaho twarayifungishije, maze abavandimwe bashinga kamoani bahitamo gukora ubucuruzi bampa akazi , ari naho Umuhesha w’Inkiko yaje gufatira.

 

Akomeza avuga ko nta kabuza baragana ubutabera bukabarenganura kuko Urubanza rwabo rwarangijwe mubwumvikane, kuko asanga kuba baraje gupakurura ibintu bya kampani ari ibyamutesheje agaciro.

 

Nyirandagijimana Pauline ati “Ibyabaye tubifata nk’akarengane, ari naho duhera dusaba ko Ubutabera bwakwigaragaza bukarenganura abanyamuryango ba Kampani, yari ifite ibicuruzw byafatiriwe.”

 

Dusabinema Alphonsine, Umunyamuryango wa Amahoro M&F Ltd ati “Hashize igihe aba bantu bagiranye amakimbirane, nyuma tubona umuvandimwe wacu agiye kwicwa n’inzara duhitamo gushinga Kampani, tumuha akazi kugira ngo abone ibitunga abana. Tubabajwe no kuba ibibazo bye n’umugabo byatumye umugabo we aza gufatira imitungo ya Kampani.”

 

Akomeza avuga ko kugira ngo Hakuzwemariya abone umugabane wo kwinjira muri iyi Kampani byabaye ngombwa ko amwishingira muri banki, bakanagirana amasezerano yanditse.

 

Uruhande rwa Twagirayezu Anastase ruvuga iki kuri iki kibazo?

 

Perezida wa Santere y’Ubucuruzi ya Gakeri, Twagirayezu Anastase avuga ko gufatira imitungo y’umufasha we bari barasezeranye bishingiye ku rubanza rw’ubutane baburanye.

 

Ati “Gufatira iriya mitungo bishingiye kurubanza rw’ubutane twaburanye ariko Umugore ntiyubahirize ibyategetswe n’Urukiko, ariyo mpamvu yatumye nzana Umuhesha w’inkiko ngo arurangize. Iduka ryafatiriwe si irya Kampani ahubwo ni iryo twacuruzaga.”

 

Twagirayezu avuga ko ubwo umugore we yari yarasabye ubutane, yamennye agahunga urugo agahungana n’abana, Urukiko rutegeka ko umugore yajya abaha ikibatunga, ngo ariko kubera ubukene yari abayemo igihembwe gishize yananiwe kwishyurira abana amafaranga y’ishuri, birangira Bibiyana ariwe ubishyuriye.

 

Twagirayezu avuga ko amaramaje mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y’Urukiko, aho nyuma yo gufatira ibicuruzwa byo muri Butiki, inzu bari basanzwe batuyemo nayo azasubira kuyigabana.

 

Kuva kuwa kane twagerageje kuvugisha Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuri iki kibazo ntibyadukundira, kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Iduka ryari ryiganjemo ibyo kuryamaho (Matela)

Twagirayezu Anastase, uhagaze ubwo yarimo areba uko bakwica ingufuri yiduka rya Kampani Amahoro M&F Ltd (photo: Koffito)