Connect with us

Uncategorized

Rubavu: Abashoferi ba Twegerane babyukiye mu gisa n’imyigaragambyo

Published

on

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu abakora umurimo wo gutwara abagenzi mu modoka zizwi nka Twegerane mu karere ka Rubavu babyukiye mu gisa n’imyigaragambyo. Kubera ikibazo cy’amafaranga ibihumbi 2,900 Frw bishyuzwa bya buri munsi.

 

Aba bashoferi abaganiriye n’itangazamakuru bashyiraga mu majwi abakozi ba Jali ari nayo igenzura imikorere ya za Gare ziri mu byerekezo bitandukanye by’igihugu, aho bavuga ko batemeranya ku mafaranga bacibwa ya buri munsi.

 

Aba bashoferi bose icyo bahurizaho nuko amafaranga bacibwa ari menshi, mu gihe igazeti ya Leta yasohotse tariki 05 Ukuboza 2023 ivuga ko bakwiriye kujya bishyura amafaranga 500 Frw, aho kuba ibihumbi 2,900 Frw ha buri munsi.

 

Ntibarirwa Theogene utwara Twegerane yagize ati “Habayeho umutekano muke hagati y’abashoferi ba Twegerane n’abakozi ba Jali, kubera amafaranga 2,900 Frw batwishyuza kandi Igazeti ya Leta ivuga amafaranga 500 Frw.”

 

Akomeza avuga ko abakozi ba Jali babasezeranyije ko kuri uyu wa gatatu kuzakorana nabo inama, kugira ngo basobanurirwe impamvu y’ayo mafaranga bishyuzwa.

 

Ntezirizaza Emmanuel ati “Turasaba ko twarenganurwa kuko nimba itegeko rya Parikingi rivuga amafaranga magana atanu, atakomeza kuba asaga ibihumbi 3 Frw.”

Akomeza avuga ko ibyo barimo gukorerwa ari akarengane, kuko hakwiriye kubahirizwa itegeko.

 

Muhizi Rashid ati “Akazi uyu munsi kapfuye kuko imodoka ziraparitse kandi tugomba kuverisa ba nyir’amamodoka, tukaba twifuza ko iki kibazo cyashakirwa umuti urambye.”

 

Umuyobozi wungirije muri Jali Investment Ltd, Rwamurangwa Fred ari nayo ifite gare nyinshi mu gihugu cy’u Rwanda avuga ko batigeze bongera amafaranga baca imodoka ziparitse, ahubwo ko baborohereje.

 

Ati “Abashoferi amafaranga bacibwa y’aho baparika agenwa na Rura, kandi twagerageje kugabanya kuyo itangaza, kandi iyo bishyuye Parikingi ziri mu cyerekezo kimwe ahandi ntibabishyuza, ku buryo ashobora kuva i Rubavu akagera i Kigali nta yandi mafaranga atanze.”

 

Akomeza avuga ko aya mafaranga bayagennye bagendeye kubyerekezo impdoka zijyamo, ku munsi.

 

Igazeti ya Leta n° Idasanzwe BIS yo ku wa 05/12/2023 mu ngingo ya 8 ivuga ku bipimo ntarengwa by’amahoro yakwa kuri parikingi rusange yubakiye bishyizweho ku buryo bukurikira:

 

(a) imodoka itwara abagenzi muri rusange ifite ibyicaro bitarenze 18 n’amavatiri akora tagisi: FRW 500 ku munsi;

 

(b) imodoka ifite ibyicaro 19 kugeza kuri 30 itwara abagenzi muri rusange: FRW 1.000 ku munsi;

 

(c) imodoka ifite ibyicaro 31 kugeza kuri 50 itwara abagenzi muri rusange: amahoro ahera ku FRW 1.500 kugeza ku FRW 3.000 ku munsi;

 

(d) imodoka ifite ibyicaro birenze 50 itwara abagenzi muri rusange: amahoro ahera ku FRW 3.500 kugeza ku FRW 10.000 ku munsi;

 

(e) imodoka idatwara abagenzi muri rusange yinjiye muri parikingi rusange yishyurirwa FRW 200 uko yinjiye muri parikingi rusange.

Bazindukanye impapuro ziriho itegeko ribasaba kujya batanga amafaranga 500 Frw y’umusoro wa Parikingi ku munsi