Connect with us

Uncategorized

Rutsiro: Yavuye mu murenge atuyemo ajya kwiba amabuye y’agaciro ikinombe kiramugwira

Published

on

Umuturage wo mu karere ka Akarere ka Rutsiro, yavuye mu murenge asanzwe atuyemo ajya kwiba amabuye y’agaciro igisimu kiramugwira akurwamo yapfuye.

 

Ibi byabereye mu murenge wa Rusebeya, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Kabarirwa ku gicamunsi cyokuri uyu 02 Ukuboza 2023.

 

Amakuru Rwandanews24 yamenye ni uko umugabo witwa  Bahigirubusa Thomas, uvuka mu murenge wa Manihira, akagari ka Muyira, yagwiriwe n’ikinombe ahitwa Gahapfu ahakoreraga  Company yitwa TMT.

 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, Superitendenti (SP) Karekezi Twizere Bonaventure yahamirije Rwandanews24 aya makuru.

 

Ati “Nibyo, iyi mpanuka yabayeho, ndetse uwitwa Bahigirubusa Thomas w’imyaka 39 aza kuhaburira ubuzima. Byabaye ahagana saa cyenda.”

 

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Murunda, gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

 

Umuvugizi wa Polisi yaboneyeho kwihanganisha umuryango wabuze uwabo muri iyi mpanuka yaturutse ku kirombe, ashishikariza abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko bashobora guhuriramo n’ibyago byo gukomereka no kubura ubuzima.

 

Abibutsa ko abashaka kugana mu mwuga wo gucukura,babikorera muri kompanyi zabigize umwuga, kuko bujuje ibisabwa birimo ibikoresho, ubwishingizi byibuze bushobora kugobokwa igihe habayeho impanuka.

 

Amakuru agera kuri Rwandanews24 avuga ko aha  muri iki kinombe uyu mugabo yaguyemo hari harahagaritswe n’akarere, ndetse ari abazaga gucura amabuye rwihishwa.