Connect with us

NEWS

Dorimbogo yasezeweho bwa nyuma (AMAFOTO)

Published

on

Nyiransengiyumva Valentine, wamamaye nka Dorimbogo, yasezeweho bwa nyuma ashyingurwa mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, aho yakomokaga.

Uyu mukobwa witabye Imana ku wa 27 Nyakanga 2024 azize uburwayi, yasezeweho n’abo mu muryango we mu marira n’agahinda. Yashyinguwe mu murenge wa Kirimbi.

Mu basezeye kuri Dorimbogo harimo abana be b’abahungu, umwe w’imyaka 11 n’undi w’imyaka itanu, abari basanzwe baziranye na we biganjemo abanyamakuru ndetse n’abandi bazwi muri sinema nka Ndimbati n’abandi.

Akivanwa mu bitaro, yajyanywe kwa musaza we mu rugo, ari naho inshuti ze ndetse n’abo mu muryango bamusezeyeho bwa nyuma.

Mu batanze ubuhamya harimo Gakire Sam, umunyamakuru kuri Urugendo Online TV, wamubaye hafi kuva ataramenyekana kugeza mu minsi ya nyuma ye. Yavuze ko Dorimbogo yari umuntu watangaje ibyishimo kuri benshi.

Ati, “Ndashimira umuntu wese wabashije kugera hano. Valentine yari inshuti y’abantu benshi cyane. Cyane cyane mu itangazamakuru, yagiye atangaza abantu cyane binyuze mu ndirimbo no mu biganiro yakoraga. Ni umuntu twamenyanye bivuye kuri Visi Meya wa Nyamasheke, ni we muntu wampuje nawe.”

Yakomeje ati, “Nyuma yaho twaje kuba inshuti magara cyane ko twasanze tuvuka mu karere kamwe, mufata nka mushiki wanjye. Twabanye mu rugendo rwiza yaba mu biganiro twakoze cyangwa gutekereza uburyo twakiteza imbere.”

Fina, warwaje Dorimbogo mu bitaro, yavuze ko yamurwaje igihe kinini, ariko nyuma musaza wa Dorimbogo aza kumusimbura. Yavuze ko ubwo bari bamugejeje ku bitaro bya Kibuye, mu gihe cy’amasaha atatu gusa yahise yitaba Imana.

Fina yavuze ko ku bitaro bya Kibogora bamuhaye ‘Transfer’ imwerekeza ku bitaro bya Kibuye, akabanza kunyura mu rugo. Yavuze ko nta burangare umuryango wagize mu kwita ku mwana wabo nk’uko byagiye bivugwa.

Yagaragaje ko abaganga bamuhaye ‘Transfer’ gusa uburwayi bugaragara ko burimo amayobera. Yakomeje avuga ko Dorimbogo yazize amarozi. Ati, “Bamuhaye ‘Transfer’ kuko nyine babonaga uburwayi bwe burimo amayobera, ikibazo cyari igifu. Baramusuzumaga, bakabura izindi ndwara, bakabona ararembye. Bigaragaza ko nabo batari bazi icyo arwaye. Ni amarozi amuhitanye, ntabwo ari igifu. Ni abanzi bamwivuganye.”

Dorimbogo yamamaye kuva mu 2022 biturutse ku mashusho ye yagiye hanze ari kuririmba mu buryo bwasekeje benshi.

Inkuru bijyanye:Umubare w’abana Dorimbogo asize watummye benshi bagwa mu kantu