Connect with us

Economy

Uruhare rw’uburinganire mu iterambere ry’inganda mu Rwanda

Published

on

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore. Mu 1995, u Rwanda rwashyize umukono ku masezerano ya Beijing agamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore, bituma hashyirwaho Minisiteri ishinzwe uburinganire, ndetse n’ingamba zitandukanye zirimo guteza imbere uburezi bw’abakobwa no kuvugurura amategeko ku mitungo.

Perezida Paul Kagame ubwo yari mu Nteko Rusange ya 63 y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri 2008, yavuze ko u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire kuko ari intwaro y’iterambere. Kugeza ubu, u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi no muri Afurika mu guteza imbere uburinganire, aho rwagabanyije icyuho cy’umushahara hagati y’abagabo n’abagore ku kigero cya 80%, ari narwo rwa mbere muri Afurika.

Uburinganire mu nganda zo mu Rwanda

Uburinganire mu nganda zo mu Rwanda bwateye imbere, bigira ingaruka nziza ku mibereho y’abaturage. Guteza imbere uburezi bw’abagore byagabanyije impfu z’abana, ibibazo by’igwingira ry’abana, n’ibibazo by’abana bata ishuri. Guteza imbere uburinganire mu nganda byatumye umusaruro wiyongera kandi ubuziranenge bw’ibyo bakora bijya ku rwego rushimishije.

Viollette Yambabariye, akora mu ruganda rukora Sima rwa CIMERWA, avuga ko akora imirimo yahoze yitirirwa abagabo kandi agatanga umusaruro mwiza. Yahamagarira bagenzi be gutinyuka imirimo y’amaboko kugira ngo barusheho guteza imbere imiryango n’igihugu muri rusange.

Louise Nyirahategekimana, ukora mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha mu gisata cyo gukanika amamashini, avuga ko imirimo ashinzwe ayikorana urukundo kandi akaba umwe mu batuma uruganda rwe ruza mu za mbere zitunganya icyayi gikunzwe mu Rwanda no hanze.

Rome Fulgence Nizeyimana, umwe mu bayobozi b’amashami muri CIMERWA, avuga ko abagore bagize uruhare runini mu musaruro w’iki kigo. Yagize ati: “Mu rwego rwo konoza imikorere twaganiriye n’urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore turebera hamwe uko natwe twakwimakaza iryo hame.”

Roger Theogene, Umuyobozi wa Shagasha Tea Company, ashimangira ko ihame ry’uburinganire ryarushijeho kuzamura umusaruro w’urwo ruganda.

Lydia Mitali, Umujyanama mu rwego rushinzwe guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore, avuga ko uru rwego rwishimira intambwe imaze guterwa mu kubahiriza iri hame mu bigo byaba bya Leta n’iby’abikorera. Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko kugira ngo igihugu gitere imbere ndetse habeho iterambere rirambye ari uko abagabo n’abagore, abahungu n’abakobwa bafatanya muri byose kugira ngo tugere ku musaruro urambye.”

Kirenga Clement, Umuhuzabikorwa w’imiyoborere muri PNUD mu ishami ry’u Rwanda, yemeza ko gushyira imbaraga mu kuzamura ihame ry’uburinganire bizakomeza guhindura n’ubushobozi bw’igihugu. Yagize ati: “Abagore barenze 50% y’abagize Isi, rero nta kuntu babasiga inyuma mu igenamigambi, mu gutegura politiki n’ibindi bikorwa, rero uyu munsi igituma tuvuga ku buringanire ko ari ngombwa.”

Kuva mu mwaka wa 2018, ibigo bya Leta n’ibyigenga byatangiye gusabwa kubahiriza amabwiriza y’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge gifatanyije na GMO na UNDP bakomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza inzego zitandukanye gushyigikira iterambere ry’uburinganire binyuze mu buziranenge.

Gatera Emmanuel, umuyobozi w’ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, avuga ko inganda, ibigo bikora imirimo n’ibitanga serivisi zitandukanye n’inzego za Leta basobanurirwa akamaro k’amabwiriza y’ubuziranenge ku guteza imbere uburinganire n’ibisabwa kugira ngo bahabwe ikirango cy’ubuziranenge ku guteza imbere ihame ry’uburinganire.

Aya mabwiriza y’ubuziranenge ajyanye no kwimakaza uburinganire ndetse n’uruhare byagize mu iterambere ry’abaturage n’ibigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.