NEWS
RIB yafunze abarimo umukozi w’akarere kubera ruswa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu babiri barimo ushinzwe Ibikorwa Remezo mu Karere ka Kirehe, bakurikiranyweho kwakira ruswa y’ibihumbi 500 Frw muri miliyoni 21 Frw bari batse rwimezamirimo ngo azabone isoko.
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X,RIB yemeje aya makuru,kuri uyu wa Kabiri,tariki 28 Gicurasi 2024,yagize iti: “RIB yafunze Gasagure Vital, ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe hamwe n’icyitso cye Sindikubwabo Evariste bakurikiranyweho gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 500,000 Frw muri 21,000,000frw bari batse rwiyemezamirimo kugira ngo
Abafashwe bafungiwe kuri station ya RIB ya Kirehe mu gihe dosiye yabo yamaze kohererezwa Ubushinjacyaha.
RIB irongera gushimira abakomeje kuyiha amakuru kuri ruswa kugirango iranduke burundu mu gihugu cyacu.”
Ingingo ya 15 mu Itegeko ryerekeye ibyaha bya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10. 000.000 FRW).
Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse.