Rwanda
Umusore w’imyaka 19 arakekwaho kwica umukecuru n’umusaza abatemye
Umusore w’imyaka 19 utuye mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, arakekwaho gusanga umukecuru n’umusaza bamureze, mu rugo rwabo akabica abatemye.
Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Gatare, mu Kagari ka Gicaca, Umurenge wa Musenyi, IGIHE dukesha aya makuru yamenye amakuru avuga ko bishobora kuba byaramenyekanye ku wa wa Kane tariki y 16 Gicurasi 2024.
Abaturanyi b’uwo muryango bavuga uyu muhungu yarezwe n’uyu mukecuru nk’umwana mu rugo nyuma y’uko nyina yari amaze kwitaba Imana.
Bavuga ko uyu musaza yabanje gukomeretswa cyane ahita ajyanwa mu Bitaro bya Nyamata ariko k’ubw’amahirwe make ahita yitaba Imana akihagezwa.
Bavuga ko uyu musore ashobora kuba yarishe uyu musaza n’umukecuru biturutse ku banyamasengesho baraye muri urwo rugo bakabahanurira ko ibibazo byose bari guhura nabyo biterwa n’uyu musore.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musenyi, Gasirabo Gaspard yemeje amakuru y’uru rupfu rw’uyu mukecuru n’uyu musaza kandi ko bishwe basanzwe mu rugo rwabo ndetse nta n’amakimbirane yari asanzwe hagati yabo.
Yongeyeho ko uwo musore ari mu maboko y’inzego zigomba kumukurikirana mu butabera, aboneraho kwihanganisha imiryango ya ba nyakwigendera anasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.