Connect with us

Politics

“Yakomeje kwitwara nk’umunyapolitike.” Urukiko rwanze ikirego cya Ntaganda Bernard

Published

on

Urukiko Rukuru rwanze kwakira ikirego cya Bernard Ntaganda wasabaga ihanagurabusembwa, nyuma yo kugaragaza ko icyo kirego kitubahirije amategeko kuko hari ibyo yari yarategetswe ubwo yakatirwaga gufungwa ariko atubahirije.

Mu byo urukiko rwagaragaje ko Ntaganda atubahirije harimo kuba atarishyuriye ku gihe ihazabu y’ibihumbi 100 Frw yari yaciwe n’urukiko rukuru mu 2010, bityo ko atasaba ihanagurabusembwa kandi ibyo yasabwa atarabikoze.

Ntaganda Bernard mu 2010 nibwo yahamijwe ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri no gukora imyigaragambyo inyuranyije n’amategeko. Byatumye urukiko rukuru rumukatira gufungwa imyaka ine n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw, bishimangirwa n’urukiko rw’ikirenga mu 2012.

Ihazabu yaciwe yagombaga kwishyurwa mu myaka ibiri ariko Ntaganda avuga ko yishyuye mu 2024 ubwo yashakaga gusaba ihanagurabusembwa ngo abashe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu, mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Urukiko rwagaragaje ko igihano yari yarakatiwe cyashaje mu 2020, bityo ko bigaragaza ko atigeze yubahiriza ibyo yasabwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntaganda mu gihe cyose amaze afunguwe, yakunze kwitwara nk’umunyapolitiki n’umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri kandi atari we muyobozi waryo.