Connect with us

Sports

FERWAFA ku byo kuzana rutahizamu Elijah mu Mavubi

Published

on

Ferwafa ryatangaje ko kugeza ubu nta biganiro byari byaba hagati yabo na rutahizamu wa Bugesera Ani Elijah ngo abe yakinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Ibi Ferwafa ikaba yabitangaje nyuma y’amakuru yiriwe acaracara ku mbuga nkoranyambaga avuga ko bisa nk’ibyarangiye ko uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Nigeria yaba agiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, Umunyamabanga wa Ferwafa, Kalisa Adolphe Camarade yatubwiye ko kugeza uyu munsi ayo makuru adahari kuko umutoza atari yabaha urutonde rw’abo yifuza.

Yagize ati: “Kugeza ubu nta biganiro byigeze bibaho kuko n’umutoza ntabwo yari yadusaba abakinnyi azifashisha mu ikipe y’igihugu. Icyo twavuga rero ni uko kugera kuri uyu mwanya nta biganiro byabaye ni ugutegereza abo azifuza ubwo azaba ashyize hanze urutonde.”

Amavubi azasubira mu kibuga tariki ya 6 Kamena 2024 yisobanura na Benin, mbere yo gukina na Lesotho tariki ya 12 mu mukino uzabera muri Afurika y’Epfo. Iyi kipe y’igihugu ni yo iyoboye itsinda C imbere ya Afurika y’epfo na Nigeria.

APR FC yatangiye ibiganiro na rutahizamu Ani Elijah - Kigali Today