NEWS
DRC: M23 yahanuye Drone yifashishwaga n’Ihuriro ry’Ingabo za Congo
Drone yafashaga FARDC n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kubaha amakuru y’urugamba, yarashwe n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 mu mirwano yabaye ku mu nsi w’ejo.
Ni mu mirwano ikaze yabaye ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 01/05/2024, aho amakuru ava muri ibyo bice bya Ngungu, avuga ko iyo mirwano yabaye igihe cy’isaha z’u mugoroba, ibereye mu bice byo muri Grupema ya Ngungu, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru avuga ko igikoresho cy’indege ntoya yo mu bwoko bwa Drone, Ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro na SADC, cyabafashaga gutara amakuru y’umwanzi wabo, cyahanuwe n’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga (M23).
Herekanwe kandi n’amashusho agaragaza ako gakoresho k’ikorana buhanga karimo gushya, nyuma y’uko M23 yari imaze ku karasa kagwa hasi, ubona kangiritse ndetse gatumukaho n’umwotsi.
Amakuru avuga ko ako gakoresho kataraga amakuru, kandi kagafasha gufata amashusho meza, nk’uko amakuru y’ibanze abivuga.
Si ubwambere M23 ihanura ibikoresho by’agisirikare bya FARDC kuko n’ubushize yahanuye izindi Drone z’intambara zirenze ebyiri, harimo ko yahanuye n’indege zari zarabanje kubazengereza zo mu bwoko bwa Sukhoi-25.
Mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri intambara yari remereye mu nkengero za Centre ya Sake, icyo gihe igisirikare cya leta ya Kinshasa, cyakoresheje Indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoï-25 ndetse n’izindi, ariko kuri ubu, izo ndege z’intambara ntizikirasa, bikavugwa ko M23 nyuma y’uko yarimaze kugira izo irasaho zikangirika, byatumye izi sigaye zihungishwa.
Imyaka igiye kuba itatu hari uguhangana gukomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, kugeza aho leta ya Kinshasa yiyambaza igisirikare cy’ibindi bihugu, ariko bikarangira byose bikubiswe inshuro na M23.
N’ubwo bimeze bityo ariko leta ikomeje kwinangira kuganira n’uwo mutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye kandi binini by’ubutaka bwa Congo.
Nko kumunsi w’ejo ahagana isaha z’umugoroba wajoro, Ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga, zakomeje gukurikira ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, zibambura ibindi bice byo muri Grupema ya Ngungu, muri teritware ya Masisi birimo Mululu, Runigi, Kanyenzuki ndetse na Centre ya Grupema ya Ngungu.
Nk’uko amakuru abivuga ngo ibyo bice byafashwe nyuma y’urugamba rukomeye rwari ruhanganishije impande zombi biza kurangira ingabo zo kuruhande rwa leta ya Kinshasa, FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC, tutibagiwe n’abacanshuro, ziyabangira ingaza zikizwa n’amaguru, aho bivugwa ko ziri guhungira i Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ibyo bibaye mu gihe perezida Félix Tshisekedi ari muruzinduko rw’akazi, mu bihugu byo mu Burayi harimo na Paris mu Bufaransa aho yamaze iminsi ibiri. Tshisekedi Tshilombo avuga ko uru ruzinduko yarugiriyemo umugisha, nyuma y’uko umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron yamwijeje ubufatanye budasanzwe.
Mu kiganiro Perezida Félix Tshisekedi na mugenzi we, w’u Bufaransa bagiranye n’itangaza makuru i Paris mu Bufaransa, Emmanuel Macron yavuze ko agiye gufasha RDC gushaka igisubizo kirambye, ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, undi nawe avuga ko yari yizeye neza ko azavana igisubizo cyiza, mu gihugu cy’u Bufaransa.