Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yihanganishije Kenya yibasiwe n’imyuzure

Published

on

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa 1 Gicurasi 2024 yihanganishije mugenzi we uyobora Kenya, William Samoei Ruto, n’Abanyakenya nyuma y’imyuzure yibasiye iki gihugu.

Mu butumwa yanyujije kuri X [Twitter],Perezida Kagame yabwiye mugenzi we Ruto ko amwihanganishije n’abaturage b’igihugu cye cya Kenya.

Yagize ati “Ndakwihanganishije nkomeje muvandimwe Perezida William Ruto n’Abanyekenya, ku bw’imiryango yimuwe n’ubuzima bwaburiye mu mwuzure wibasiye Nairobi n’ibindi bice by’igihugu. U Rwanda rwifatanyije namwe n’igihugu cyanyu muri ibi bihe bikomeye.”

Dubai: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Pere - Inyarwanda.com

Kuva muri Werurwe uyu mwaka, imyuzure yibasiye Kenya imaze guhitana abantu 180 mu gihe abagera kuri 90 baburiwe irengero.

Ni mu gihe abagera ku 185.000 bamaze gukurwa mu byabo n’iyi myuzure yibasiye n’ibindi bihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba cyane cyane Tanzania imaze gupfusha abarenga ku 155 bishwe n’imyuzure n’ibiza biterwa nayo.

Perezida wa Kenya, William Ruto ku wa Kabiri tariki 30 Mata 2024, yatumije inama idasanzwe y’Abaminisitiri kugira ngo yige ku ngamba zafatwa mu rwego rwo guhangana n’iyo myuzure imaze kwica abantu bagera hafi ku 170 guhera muri Werurwe 2024 kugeza ubu.

Iyo mibare yazamuwe cyane n’abantu bapfiriye rimwe ku wa mbere tariki 29 Mata 2024, bitewe n’iturika ry’urugombero rw’amazi mu gace ka Rift Valley, imyuzure yatewe n’ayo mazi igenda isenya byose aho yanyuze.