Connect with us

NEWS

Burundi: Indwara itazwi yateje uruntu runtu mu magereza

Published

on

Indwara itazwi yatangiye gukwirakwira muri gereza nkuru ya Gitega kuva mu cyumweru gishize mu gihugu cy’Uburundi , aho imfungwa zitandukanye zagiye zibona ibimenyetso bahuriyeho by’iyo ndwara ariko ntibamenye iyariyo.

Abagororwa barwaye iyi ndwara, yakwirakwiriye nk’icyorezo muri gereza nkuru ya Gitega, bagaragaza ibimenyetso nko gukorora, kuruka , amaso atukura, umuriro, intege nke, kubabara mu gifu, kubura ubushake bwo kurya.

Iyi ndwara yatangiye kwigaragaza cyane muri iyi gereza ku wa kane tariki ya 18 Mata , abaganga bagerageza kubitaho bavura abagera kuri 70 hanyuma bukeye bwaho, abandi barenga ijana bayayirwara.

Abagororwa barwaye ,bavuga ko batigeze basuzumwa ngo bamenye iyi ndwara iyariyo n’icyayiteye, gusa ngo hari imiti babaha irimo parasetamol ariko bakayihabwa batasuzumwe.

RPA Burundi ivuga ko abanyamakuru bayo bagerageje kuvugana n’Umuyobozi wa gereza ya Gitega, Josiane Nishimwe, ariko ngo yanze kugira icyo atangaza ku by’iyi ndwara isa nk’icyorezo.

Abagororwa bo muri iyi gereza nkuru, barasaba ko abaganga boherezwa kubavura bajya babanza kubasuzuma kugira ngo imenyekane kuko ngo ikomeje gukwirakwira cyane. Amakuru avuga ko iyi gereza ya Gitega irimo imfungwa 1.663 mu gihe ubushobozi bwayo ari ubwo kwakira abagororwa 400.