Connect with us

NEWS

FARDC irashinjwa kwica abamotari bane

Published

on

Abamotari bane bishwe n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu ya ruguru.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 24/04/2024, mu bice by’i Rwindi, aho igisirikare cya leta ya Kinshasa (FARDC) cyishe kirashe abamotari bane barapfa undi umwe arakomereka, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Rwanda Tribune amakuru dukesha iyi nkuru  avuga ko aba motari bari batanu bakaba bari baherekeje imodoka yo mu bwoko bwa Rand Cruser yarimo umurambo, bamaze kugera i Rwindi, bashaka kunyura i Kibirizi bakomereza mu bice bya Kirumba, nibwo barashwe na FARDC, bane muri bo barapfa undi umwe araswa mu nda arakomereka bikabije.

Aya makuru akomeza avuga ko aba bamotari bari bavuye i Goma,umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uwatanze ubuhamya yagize ati:“Bariya bamotari bari bavuye i Goma, berekeje Kirumba, ubwo bari bageze i Rwindi baraswa na FARDC amasasu menshi, hapfa abamotari bane undi umwe arakomereka. Imirambo yabo yahise ijyanwa mu bitaro biherereye muri Grupema ya Kanyabayonga.

Ntimutangare Guverinoma yacu nta gisirikare ifite, kubona abamotari baherekeje imirambo bicwa n’igisirikare cy’i gihugu, nta kigenda niko igisirikare cyacu kimeze.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *