Connect with us

Sports

Niyonzima Olivier Seif udashaka gukorerwaho amateka yagarutse guhangamura APR FC

Published

on

Niyonzima Olivier Seif ,kapiteni wa Kiyovu Sports,wari wahagaritswe imikino yose isigaye ya Shampiyona, akaza gusaba imbabazi, yagarutse mu kibuga mu mwambaro w’iyi kipe yiteguye gucakirana na APR mu mukino ushobora gutuma iyi Kipe y’Ingabo z’u Rwanda irarana Igikombe.

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, imbere ya ba myugariro, ntiyakiniye Kiyovu Sports mu mikino iheruka kubera ibyo bihano bishingiye “ku myitwarire idahwitse.”

Kiyovu Sports yatangaje ko Niyonzima yagarutse mu myitozo ndetse arakina na APR FC muri shampiyona.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 20 Mata 2024, APR FC irakira Kiyovu Sports saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium mu mikino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona.

Kugeza ubu, APR FC ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere n’amanota 60 aho irusha Rayon Sports iyikurikiye 12, bityo ikaba ikeneye inota mu mpera z’icyumweru, ikegukana igikombe cya gatanu cya shampiyona kikurikiranya.

Eric NDAGIJIMANA®️ on X: "🚨🚨 More chances Niyonzima Olivier Seif 🇷🇼  will join Rayon Sports 🇷🇼 on two year deal of Contract. The talks between  two parties is on final Stage .

Niyonzima Olivier Seif  kapiteni wa Kiyovu Sports