Connect with us

Uncategorized

Rubavu: Urujijo kuri TVET imaze imyaka 11 yubakwa ikaba itaruzura

Published

on

Hari abaturage bo mu Karere ka Rubavu bavuga ko batiyumvisha impamvu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Rambo TVET) mu murenge wa Nyamyumba rimaze imyaka 11 ryubakwa ariko rikaba ritaruzura.

 

 

Ubwo imirimo y’ubwubatsi yatangiraga, Uruganda rwa Bralirwa nirwo rwemeye gutanga ingengo y’imari yagombaga kuzakoreshwa nk’umufatanyabikorwa w’Akarere, abaturage nabo batanga ubutaka rizubakwaho dore ko ryari ryitezweho guhindura imibereho y’urubyiruko rwa Nyamyumba n’abandi baturiye uyu Murenge.

 

 

Inama njyanama y’akarere ka Rubavu iheruka guterana muri uku kwezi, kwa Gashyantare 2024 iri shuri rya Rambo TVET, ni rimwe mubyagarutsweho, aho abajyanama basuzumye ndetse bemeza ko ku ikubitiro bagiye gushyira Miliyoni 338,669,734 Frw ngo barebe ko iri shuri ryakuzura.

 

 

Rwandanews24 amakuru ifite ni uko muri Gashyantare 2023, Uruganda rwa Bralirwa Plc, rwatanze miliyoni 230 Frw yiyongera ku zindi miliyoni 270 Frw zatanzwe mbere, nk’inkunga yo kubaka iri shuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rwemereye Akarere ka Rubavu.

 

 

Ishuri rigitangira kubakwa uruganda rwa Bralirwa rwemeye gutanga amafaranga yo kuryubaka, aho ryagombaga kuzura ritwaye Miliyoni 150Frw, ariko kuri ubu aya mafaranga amaze kwikuba inshuro n’inshuro.

 

 

Uko imyaka ishira indi igataha, abaturiye iri shuri, baracyaribona nk’inzozi zitava mu cyumba, aho babyegeka ku buyobozi bw’Akarere uko bwagiye busimburana, bavuga ko bari kuba barakoresheje ingengo y’Imari ya Leta imirimo igasozwa.

 

 

Imbarutso yo kudindira kw’iri shuri ni iyihe?

 

 

Rwandanews24 yabashije kumenya amakuru ko impamvu imirimo yo kubaka iri shuri yadindiye harimo kuba rwiyemezamirimo waritangiye witwa, Twahirwa Faustin, ubwo yaryubakaga yagiye mu manza n’uruganda rwa Bralirwa, ndetse ko n’abaturage barikozeho imirimo batigeze bishyurirwa ku gihe.

 

 

Muri 2015 abaturage 137 bakoraga imirimo itandukanye kuri iryo shuri, bavuga ko batishyuwe amafaranga y’u Rwanda 7,897,600 Frw bakoreye, dore ko ko baherukaga gukora ku ifaranga mu kwezi k’Ugushyingo 2013.

 

 

Ishuri rya Rambo TVET rizaba rifite ibyumba 22, ryubatswe mu buryo bugeretse, ryatangiye kubakwa muri Werurwe 2013 aho ryagombaga kuzura mu mezi umunani, ku nkunga y’uruganda rwa Bralirwa mu gufasha abana baruturiye kwiga imyuga izabashaka kwiteza imbere, ariko rwiyemezamirimo wahawe akazi hari ibyo atumvikanyeho na Bralirwa, imwambura isoko imushinja ko yakoze ibyo batumvikanye.

 

 

Uretse iri shuri, mu karere ka Rubavu havugwa imishinga irimo n’isoko rya Gisenyi idindira bikarangira ibaye umutwaro ku karere, kubwo kumara imyaka myinshi byaraheze mu magambo gusa, kandi Ubuyobozi buhora busezeranya abaturage ko bigiye kuzura nk’ejo mugitondo, amaso agahera mu kirere.

Uruganda rwa Bralirwa rukomeje gutanga amafaranga yo kuzuza Rambo TVET, aho ashobora kwikuba 3 kuyari yarateganyijwe rigitangira kubakwa mu myaka 11 ishize

Rubavu: Urujijo kuri TVET imaze imyaka 11 yubakwa ikaba itaruzura