Connect with us

Uncategorized

Rusizi ku isonga mu kubyara benshi, Harakekwa Ubushyuhe bwugarije Bugarama

Published

on

Akarere ka Rusizi niko kaje ku isonga mu turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda mu kubyara cyane hashyizwe mu majwi ubushyuhe bwo mu bugarama. Nk’uko imibare yavuye mu ibarura rusange ryo mu 2022 ibigaragaza, kaza ku isonga gafite 4.5%, gakurikirwa n’akarere ka Gisagara ifite 4,4 %, Nyaruguru na Nyagatare zifite 4.2% mu gihe Nyanza iza ku mwanya wa gatanu ifite 4%.

 

Ibi byatangarijwe mu karere ka Rubavu, ubwo ‘Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR), cyagaragarizaga Abayobozi n’inzego zitandukanye bo muri iyi ntara ibyavuye mu bushakashatsi.

 

Iyi mibare kandi muri rusange yagaragaje ko Abanyarwanda ubu ari 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 bariho mu 2012, aho igaragaza ko 48,5% ari abagabo, naho 51,5% ni abagore.

 

Muri iyi mibare yagaragaje ko nibura umugore wo mu cyaro ufite hagati y’imyaka 16-49 ashobora kubyara abana ku mpuzandengo ya 3,8, mu gihe mu bice by’umujyi imibare iri ku mpuzadengo y’abana 3.2.

 

Muri iyi nama Nyunguranabitekerezo yari yahuje Abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba, abarimo Umuyobozi w’Inkeragutabara mu ntara y’Iburengerazuba, Brig. Gen. Hodari Johnson, yabaye umwe mu bagaragaje ko batanyuzwe n’ibivugwa ku karere ka Rusizi mu kubyara cyane, byo kwitwaza ngo Bugaragama irashyuha.

 

Brig. Gen. Hodari yavuze ko bibabaje kumva Akarere ka Rusizi kaza ku isonga mu kubyara cyane, avuga ko hakenewe kurandura iki kibazo bahereye mu mizi.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr. Kibiriga Anicet avuga kuri iki kibazo yavuze ko bagiye gukora ubushakashatsi bwimbitse bamenye impamvu nyayo y’uku kubyara cyane.

 

Ati “Bamwe bakunda kubyitirira ubushyuhe buba mu Bugarama ariko ntabwo twakwemeza ko ari ukuri, tugiye kwihutira gukora ubushakashatsi bwimbitse tumenye impamvu y’iki kibazo.”

 

Dr. Kibiriga yakomeje avuga ko kuba iki kibazo cyo kubyara cyane, bagihuje n’uturere twegereye Umupaka basanga ahubwo Umupaka ushobora kuba ariwo zingiro ryo kubyara cyane.

 

Intara y’Iburengerazuba ituwe n’abaturage Miliyoni 2,896,484, bangana na 21,9%.

 

Imibare igaragaza ko Akarere ka Rusizi kaza ku isonga mu kubyara benshi