Connect with us

Uncategorized

Ibitaravuzwe ku basirikari ba FARDC bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, Umwe akaharasirwa

Published

on

Murukerera rwo kuwa kabiri, tariki 16 Mutarama 2024, mu ma saha ashyira saa saba z’ijoro, mu murenge wa Rubavu, ho mu karere ka Rubavu nibwo hafatiwe Abasirikari 2 ba FARDC, uwa gatatu muri bo araraswa arapfa, bari barenze imbibe zitandukanya Ibihugu byombi maze bavogera Igihugu cy’u Rwanda.

 

Nyuma y’uko aya makuru amenyekanye haba Igisirikari cy’u Rwanda RDF cyagize icyo gitangaza, n’Igisirikari cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo FARDC nacyo kigira ibyo gitangaza.

 

Nyuma y’uko ibi bisirikari by’Ibihugu byombi bigize icyo bitangaza ndetse bikagaragara nk’aho Igisirikari cya Congo kitavuga rumwe na RDF ku mpamvu y’ifatwa ry’aba basirikari, Rwandanews24 twagerageje kubashakira amakuru asa nk’ataramenyekanye muri iyi Operation yagizwemo uruhare rukomeye n’Irindo ry’Umwuga ryo mu murenge wa Rubavu.

 

Byagenze gute ngo Aba basirikari ba Congo (FARDC) bafatirwe ku butaka bw’u Rwanda?

 

Ubwo aba basirikari ba FARDC binjiraga ku butaka bw’u Rwanda biragaragara ko babutinzeho, kuko hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rubavu, bavuga ko bahuye nabo bakabambura Terefone n’Amafaranga mu masaha ya mbere ya saa sita z’ijoro.

 

Bamwe mu baganiriye na Rwandanews24, bakatwangira gufata amajwi n’amashusho bahamya ko aba basirikari ba FARDC batigeze bayobera ku butaka bw’u Rwanda, nk’uko Igisirikari cya Congo cyabitangaje mu itangazo cyasohoye, ahubwo baje babyiteguye bagamije gusahura abaturage.

 

Amakuru Rwandanews24 yavanye mu Rwego rwizewe rw’Ubuyobozi, avuga ko ubwo aba basirikari bafatwaga babanje kubeshya imyirondoro yabo, ariko kubera bari bafatiwe mu bice bitandukanye, bamwe bakajya bavuga bagenzi babo bari kumwe, ariko nta wigeze yitangariza Umwirondoro uhuye n’ukuri.

 

Byagenze gute ngo Nkoyi Lucie wari wafashwe n’Inzego zishinzwe umutekano ngo Araswe

 

Umuturage wo mu Kagari ka Rukoko yatubwiye ko abo basirikare bamusanze bakamusaba kubereka inzira ijya muri Congo, aho bamugezeho mu masaha y’ijoro, bambaye imyenda y’Igisirikare cya Congo, bafite imbunda, bakaba baravugaga Igiswahili gike n’Ururimi rw’Ilingara.

 

Aba baturage kubera bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’Umutekano, nk’abaturiye umupaka bamwe muri bo bikojeje ku ruhande batabaza Irondo ko babonye Haduyi.

 

Irondo ryatabaranye ingongo, gusa risanze bafite imbunda bamwe muri bo babanza kugira ubwoba ariko havamo umwe wakoze Igisirikari twakwita (Intwari) niwe wavuze ko mubyo yatojwe adashobora kubona Umwanzi ngo amucike kabone n’ubwo yaba adafite Imbunda.

 

Uyu munyerondo baragundaguranye ndetse birangira afashe Umusirikari wa FARDC Nkoyi Lucie (Warashwe) ubwo yasimbukaga imodoka akagerageza gutoroka, kubera ko abaturage batandukanye bari bamaze kumenya amakuru ko binjiriwe n’Umwanzi baramutabarije.

 

Ubwo Nkoyi Lucie (Warashwe) yarimo agerageza gutoroka mugenzi we yarashe ku nzego zishinzwe umutekano, ngo bamufashe gutoroka yemye ariko kubera yari mu Gihugu atamenyereye aho guhunga yerekeza iyo yaturutse yaratannye, biza kurangira arasiwe mu kagari ka Gikombe aturutse mu kagari ka Rukoko.

 

Amayeri ya Nkoyi Lucie (Warashwe) warimo agerageza gutoroka, yirukanse arwana no gukuramo impuzankano y’Igisirikari cya FARDC, dore ko yatoraguwe aho yari yayijugunye nko mu Kilometero ugereranyije n’aho yarasiwe yambaye ipantalo y’Ikoboyi, ibigaragaza ko bari baje biteguye n’ibyatuma biyoberanya aho rukomeye.

 

Nyuma y’uko izi ngabo za FARDC kandi zifatiwe ku butaka bw’u Rwanda zasanganwe bimwe mubyo zari zasahuye abaturage, birimo Telefone 3 zo mu bwoko bwa Tecno z’amatushe, iyo mu bwoko bwa Itel y’amatushe, ndetse na Telephone igezweho (Smart Phone) yo mu bwoko bwa Tecno n’Amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 7.

 

Mu itangazo ry’Igisirikari cya FARDC ryasaga nkiriyobya uburari, ryavugaga ko ibintu byo kuba Abasirikare ba congo cyangwa abunyarwanda babuze cyangwa bafatwa ku butaka bw’u Rwanda cyangwa Congo bisanzwe bibaho buri gihe, arijo mpamvu hashyizwebo  EJVM mu buryo bwo kugenzura no gushaka uko batahuka.

 

Muri iryo tangazo ryasaga nkiritavuga ukuri, FARDC yatangaje ko ibabajwe no kuba hishwe umwe mu basirikare bari mu kazi kabo, aho bambutse umupaka batabishaka, ndetse bakavuga ko aba basirikari bambutse saa yine z’amanywa, mu gihe aya masaha yageze abaturage bashungereye Umurambo kuva mu rukerera.

 

Ibikorwa byo kuvogera ubutaka bw’u Rwanda ku basirikare ba FARDC birasanzwe, kuko muri Werurwe 2023, undi musirikare yarashwe yambutse umupaka wa ‘Grande Barrière’ mu buryo butemewe aho yari abaye uwa gatatu urasiwe mu Rwanda, bivuze ko Nkoyi Lucie (Warashwe) yari abaye uwa 4 urasiwe ku butaka bwarwo kuva muri 2022.

 

Nyuma y’iminsi ibiri binyuze muri EJVM, FARDC yashyikijwe abasirikari bayo 2 bafashwe mpiri, n’umurambo wa Nkoyi Lucie (Warashwe).

Nkoyi Lucie (Warashwe) impuzankano yari yamaze kuzikuramo kugira ngo yiyoberanye, Inzego zishinzwe umutekano ziba maso

Terefone n’Amafaranga aba basirikari ba FARDC bari basahuye abaturage, byasubijwe ba nyirabyo