Connect with us

Uncategorized

Impamvu hakozwe impinduka mu bayobozi b’Imirenge igize Akarere ka Rutsiro yamenyekanye

Published

on

Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro  buvuga ko impamvu hakozwe impinduka mh buyobozi bw’Imirenge, babitewe no kugira ngo bazanzahure imirenge yasanga nk’aho yasigaye inyuma mu mihigo.

 

N’Impinduka zatangiye kunugwanugwa mu mpera z’iki cyumweru turi kugana ku musozo, bamwe mu bayobozi b’Imirenge bahita bakora ihererekanyabubasha, abandi bikaba biteganyijwe ko bazarikora kuri uyu wa mbere.

 

Uko Impinduka zakozwe

 

Mudahemuka Christophe wayoboraga umurenge wa Boneza, kuri ubu ni Umuyobozi w’Umurenge wa Kigeyo.

 

Ni mu gihe Rutayisire Munyambaraga Deogratias wayoboraga Umurenge wa Kigeyo yahawe umurenge wa Gihango.

 

Icyizihiza Alda wa Gitifu w’Umurenge wa Gihango yahawe kuyobora umurenge wa Kivumu.

 

Munyamahoro Muhizi Patrick wayoboraga Umurenge wa  Kivumu, kuri ubu ari kuyobora umurenge wa Boneza.

 

Mwenedata Jean Pierre wayoboraga umurenge wa Mushonyi, yaguranye na Ntihinyuka Janvier wayoboraga Umurenge wa Mushubati.

 

Bisangabagabo Sylvestre, wayoboraga umurenge wa Rusebeya, yahawe kuyobora umurenge wa Ruhango nyuma y’uko Ruzindana Ladislas wari umaze imyaka 18 muri aka kazi yaje gusezera kubera impamvu z’uburwayi. Rusebeya ikaba yasigaye iyobowe na Nsabyitora Vedaste by’agateganyo.

 

Imirenge itakozweho nizi mpinduka ni Mukura, Murunda, Musasa, Nyabirasi na Manihira.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yahamirije Rwandanews24 ko izi mpinduka zabayeho kugira ngo habeho kuzamurana mu mihigo.

 

Ati “Byakozwe kugira ngo Imirenge iri inyuma mu mihigo izamuke, kuko ingamba zihari nta gusubira inyuma, byakozwe mu buryo bwo gusaranganya imbaraga.”

 

Akomeza avuga ko nyuma y’Uko umwe muri aba banyamabanga nshingwabikorwa amaze igihe arwaye, agasaba Konji yo kwivuza akabona irangiye adakize yahisemo gusezera akazi ku mpamvu ze bwite, kandi ko yagiye nta kibazo na kimwe afite mu miyoborere.

 

Akarere ka Rutsiro kabanjirije aka nyuma mu mwaka w’Imihigo uheruka, gakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo karebe ko kava kuri uwo mwanya udashimishije, ari nayo mbarutso y’izi mpinduka.

Ibiro by’akarere ka Rutsiro