Connect with us

Uncategorized

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bukomeje gushinjwa guhuzagurika bwiseguye ku baturage

Published

on

Nyuma y’uko bamwe mu bakoze ibizamini by’akazi mu karere ka Karongi, bamwe bashyizwe mu myanya abandi bikarangira bategereje amaso agaheba, bajya kubona bakabona akarere kongeye kubaha ubutumwa ko icyo kizamini kizongera gukorwa bakavuga ko byabatunguye, Akarere kabyutse kabiseguraho.

 

Ubutumwa akarere ka Karongi kashyize ku rubuga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, tariki 17 Mutarama 2024 bugira buti “Ubuyobozi bw’Akarere burisegura ku bakandida babonye ubutumwa bwo gukora ikizamini cy’ikiganiro ku mwanya w’Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi nyamara cyarakozwe n’ababonye ubwo butumwa babizi. Burashimira ababonye iki kibazo bakihutira kukigaragaza ngo gikemurwe.”

 

Ibi bije nyuma y’ubutumwa bukomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, bukemanga imikorere y’Ibizamini by’akazi muri aka karere, aho bamwe batahwemye kugaragaza ko habayemo Ruswa.

 

Aya makuru Rwandanews24 ifite nuko kuwa 21/11/2023 bamwe mu bakoze ibizamini bari batangiye gukemanga ubuziranenge bw’ibizamini byo kuvuga (interview) bari bakoze ku wa 16/10/2023 amanota babonye ntashyirwe ahagaragara kugeza magingo aya.

 

Tariki ya 09/10/2023 akarere ka Karongi kashyize ahagaragara itangazo bahamagarira abakoze ibizamini byanditse kuza gukora ibizamini byo kuvuga (interview) ku wa 16/10/2023 ku myanya itandukanye muri kano karere. Abagombaga gukora ibizamini barabikoze, nyuma ababitsinze ku myanya yindi baranahamagarwa bashyirwa mu myanya, ikibazo gisigara ku mwanya w’umukozi ushinzwe uburezi mu karere kuko nta muntu washyizwemo.

 

Ubutumwa bw’akarere ka Karongi bwisegura

Ubutumwa bwakomeje guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga, bukemanga imikorere y’Ibuzamini mu karere ka Karongi