Connect with us

Uncategorized

Rubavu: Umujongo yaguye mu gisimu, bagenzi be bakora igisa n’imyigaragambyo

Published

on

Umwe mubo abaturage bavuga ko asanzwe mu itsinda ry’abajongo (ibihazi byiba amabuye y’agaciro) Hakizimana Jean Claude yaguye mu Gisimu cya Kampani ya CEMINYAKI azize kubura Gazi, bagenzi be bakora igisa n’imyigaragambyo.

 

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu masaha ashyira saa kumi z’umugoroba, tariki 16 Mutarama 2024, mu murenge wa Nyamyumba ho mu kagari ka Burushya.

 

Bamwe mu baturage bahaye Rwandanews24 aya makuru bavuga ko aba bajongo baturuka mu karere ka Rutsiro, bameze nk’agatsiko k’amabandi kananiye inzego z’ibanze, kuko bahora biba amabuye y’agaciro ariko ntihagire igikorwa.

 

Umwe mu baganiriye wari aho byabereye yagize ati “Umujongo yaguye mu gisimu azize kubura gazi, kuko yinjiye mu gisimu imirimo yarangiye abo bari kumwe barokotse we arapfa, none bagenzi be bakoze igisa n’imyigaragambyo kuva saa kumi yapfiramo kugeza izi saha, bafite ibibando, udufuni, imipanga ahubwo hashobora kugwa n’abandi, kuko ubu twe twahungiye kure hafi yabo hari polisi.”

 

Undi yagize ati “Aka gatsiko k’ibihazi gaturuka mu karere ka Rutsiro, kananiye ubuyobozi kuko bukazi kandi bukaba ntacyo bugakoraho.”

 

Gatari Pierre, Perezidai wa Koperative CEMINYAKI yabwiye Rwandanews24, ko uyu mujongo yaguye mu gisimu nyuma yo gusubira mu irongi akazi karangiye kandi gazi zibongerera imyuka mu masaha y’akazi azi neza ko ziba zavanweho.

 

Akomeza avuga ko yabeshye umusekirite wo kuri iki gisimu hari ibikoresho yibagiriwemo ko ahita avamo, aramureka biza kurangira apfiriyemo.

 

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yatangarije Rwandanews24 ko amakuru y’uru rupfu bayamenye ndetse ko iperereza rigikomeje.

 

Ati “Amakuru y’urupfu rw’uyu muturage twayamenye, aho abakozi bari batashye we agasubira mu gisimu abeshye abasekirite ko yibagiriwemo ibikoresho birangira apfuye, gusa turacyakomeje iperereza.”

 

Akomeza avuga ko ubucukuzi budakurikije amategeko butemewe, kandi ko bazakomeza ubugenzuzi bwo kuburwanya kugira ngo amategeko yubahirizwe.

 

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera warimo uzanwa ku bitaro bikuru bya Gisenyi.

 

Koperative CEMINYAKI, ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yaherukaga kugwamo umuturage ubwo byavugwaga ko igisimu cyamugwiriye yaje kwiba amabuye y’agaciro, mu kwezi kwa Nzeri 2023, ndetse ni hamwe mu hasuwe n’itsinda ry’Abasenateri, bagenzuragaga imikorere y’ubucukuzi mu Rwanda.

Amwe mu masimu ya Koperative CEMINYAKI

Koperative CEMINYAKI ni imwe muzasuwe n’Abasenateri

Aho Koperative CEMINYAKI itunganyiriza amazi yamaze gukoreshwa mu masimu, ikongera kuyakoresha (Photo: Koffito)