Connect with us

Uncategorized

Rubavu: Kuva 2022, abaye Umusirikari wa 4 muri FARDC urasiwe mu Rwanda

Published

on

Kuva muri 2022 mu karere ka Rubavu harasiwe Umusirikari wa FARDC wari wagerageje kwinjirana na bagenzi be ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

 

Abaturage bavuga ko ubwo abasirikari 3 ba FARDC bavogeraga Ubutaka bw’u Rwanda bafashwe n’irondo ryunganira Igisirikari cy’u Rwanda mu kwicungira umutekano, umwe muri bo akagerageza kurasa ku nzego zishinzwe umutekano akahasiga ubuzima.

 

Bavuga ko ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, tariki 16 Mutarama 2024, mu masaha ashyira saa saba z’ijoro, mu murenge wa Rubavu, mu tugari rubiri dutandukanye.

 

Umwe mu bagore bari bashungereye aharasiwe umwe muri aba basirikari batatu ba FARDC, mu kagari ka Gikombe, Umudugudu wa Gafuku wifuje ko umwirondoro we wagirwa ibanga yavuze ko aba basirikari bose uko ari batatu ntan’umwe wavugaga Ikinyarwanda, kandi bari bambaye impuzankano y’igisirikari cya Congo.

 

Ati “Mu ijoro ryakeye twakiriye amakuru ko abasirikari ba FARDC 3 binjiye ku butaka bw’u Rwanda bahura n’umufundi bageragezza kumwambura aratabaza, irondo ritabaye baratatana berekeza mu tugari dutandukanye ari naho bagiye bafatwa umwe ku wundi, umwe muribo agerageza kuraza ku nzego zishinzwe umutekano ngo mugenzi wabo acike, abigerageje ahita araswa ahasiga ubuzima.”

 

Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikari cy’u Rwanda RDF rivuga ko abo basirikare ari Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 y’amavuko na Cpl Anyasaka Nkoi Lucien w’imyaka 28. Bafashwe ahagana Saa Saba n’iminota 10 z’ijoro.

 

Riti “Batawe muri yombi n’abasirikare bari ku burinzi bafashijwe n’abanyerondo. Abasirikare ba FARDC bari bafite imbunda za AK-47, magazine enye zifite amasasu 105, ikote ridatoborwa n’amasasu n’ishashi y’urumogi. Umusirikare wa gatatu yarashwe arapfa ubwo yarasaga ku bashinzwe umutekano”.

 

Nta musirikare wapfuye cyangwa ngo akomereke ku ruhande rw’u Rwanda ndetse magingo aya, iperereza rirakomeje.

 

Nyuma yo gutatana kw’aba basirikari uwarashwe yarasiwe  mu Kagari ka Gikombe mu mudugudu wa Gafuku.

 

Mu gihe abandi bagenzi be, umwe yafatiwe mu Kagari ka Rukoko mu Mudugudu w’Isangano undi afatirwa mu kagari ka Byahi mu mudugudu wa Rurembo.

 

Ibikorwa nk’ibi byo kuvogera u Rwanda ku basirikare ba FARDC si ubwa mbere bibayeho kuko no muri Werurwe 2023, undi musirikare yarashwe yambutse umupaka wa ‘Grande Barrière’ mu buryo butemewe aho yri abaye uwa gatatu urasiwe mu Rwanda.

 

Bivuze ko abaye umusirikare wa Congo wa 4 urasiwe mu Rwanda nyuma y’abandi barasiwe mu Rwanda muri 2022, nyuma yo kurasa ku nzego z’umutekano.

 

Inzego z’umutekano zashyizwe aharasiwe umusirikare wa Congo, mu gihe hari hategerejwe ko itsinda rya EJVM ryashyizweho n’umuryango wa ICGRL rishinzwe kugenzura imipaka riza kureba uyu musirikare mbere y’uko asubizwa iwabo.

Abaturage bari bashungereye ku bwinshi aharasiwe uyu musirikari wa FARDC

Aharasiwe uyu musirikari wa FARDC wagerageje kurwanya inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, hararinzwe mu gihe hategerejwe ingabo za EJVM

Itangazo rya RDF yasohoye nyuma y’uko aba basirikari batatu ba FARDC bagerageje kwinjira ku butaka bw’u Rwanda, umwe akahasiga ubuzima