NEWS
Yatawe muri yombi umusekirite wahohoteye umufana ku kibuga

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe umwe mu bashinzwe umutekano bo ku kibuga (bazwi nka stewards), nyuma y’uko agaragaye atega umufana wa Rayon Sports wari urimo kwambukiranya ikibuga, agwa hasi mu buryo bwateye benshi impungenge.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ubwo Rayon Sports yatsindaga Police FC igitego 1-0, umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Mu gihe abakinnyi n’abafana ba Rayon Sports bishimiraga intsinzi, umufana w’iyi kipe yambutse ikibuga avuye mu gice gitwikiriye ajya mu kindi aho abandi bari babyina, anyura imbere y’abashinzwe umutekano batatu.
Ubwo yageraga hafi yo gusohoka mu kibuga, umwe mu bashinzwe umutekano yashatse kumutega rugonda ihene (coup de pied), ahita agonga icyapa cyamamaza kiri ku ruhande rw’ikibuga, agwa hasi akubita umutwe.
Aba bashinzwe umutekano bo muri sosiyete ya Tiger Gate’s n’abapolisi bari aho bahise bamugoboka, baramufasha guhaguruka, baramuherekeza asohoka muri stade.
Amashusho y’ibi byabaye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, benshi bibaza niba uwo mufana nta bikomere yagize, abandi basaba ko uwo mukozi w’umutekano akurikiranwa.
Uwiyise Ndi Umunyarwanda ku rubuga rwa X (Twitter) yanditse agira ati:
“Nizere ko uyu mu-Steward ari gukurikiranwa. Iri kosa ribaho kenshi, ariko kumutega ku bushake kandi yasohokaga harimo amakosa.”
Kuri uru rubuga rwa X, Polisi y’Igihugu yasubije umunyamakuru Mutabaruka Angelbert ko uwateze uyu mufana yamaze gutabwa muri yombi.
Ibi bibaye mu gihe hakomeje kugaragara ibibazo by’imyitwarire idahwitse y’abashinzwe umutekano ku bibuga by’imikino, cyane cyane mu bihe byo kwinjira cyangwa mu gihe hari umuvundo w’abafana.