Connect with us

NEWS

Yasutse amarira mu rukiko Turahirwa Moses yashinjwe gucuruza urumogi

Published

on

Umuyobozi n’uwashinze inzu y’imideli ya Moshions, Turahirwa Moses, ari gukurikiranywe n’ubutabera ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, birimo gukoresha no gucuruza urumogi, nk’uko byatangajwe n’Ubushinjacyaha ku wa Kabiri, tariki ya 1 Gicurasi 2025, ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu iburanisha ryabereye mu rukiko, Turahirwa yemeye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko ubwo yafatwaga yatanze ku bushake urumogi rutagera ku magarama abiri.

Gusa, Ubushinjacyaha buvuga ko yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi, buhamya ko harimo n’ikimenyetso cy’uko yacuruje urwo rumogi.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko n’ubwo iperereza ku bijyanye no gucuruza ibiyobyabwenge rigikomeje, hari ibimenyetso by’uko Turahirwa yaba atari umunywi gusa, ahubwo yaba yarazanye urumogi ruturutse muri Kenya, aho yivugiye ko aruvanayo akaruhabwa n’inshuti, akarusubirana mu Rwanda.

“Yaremeye ko yafatanywe urumogi, akanavuga ko aruvana muri Kenya. Ibi bishimangira icyaha cyo kurutunda,” nk’uko Umushinjacyaha yabisobanuye.

Ubushinjacyaha bwanagarutse ku kuba ari ubwa kabiri Turahirwa akurikiranyweho icyaha nk’iki, kuko yigeze kugihamywa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ibintu byabwo byita “kwisubiraho ku cyaha”.

Ibi, hamwe n’uko iperereza rigikomeje, byatumye busaba ko afungwa by’agateganyo, kugira ngo hatagira ibindi bimenyetso yangiza cyangwa akaburana ari hanze.

Ubwo yageraga imbere y’umucamanza ngo yisobanure ku byo aregwa, Turahirwa ntiyabashije kuvuga, ahubwo yatangiye kurira, birangira umucamanza amusabye gutuza no gutanga ibisobanuro mu mahoro.

Urukiko rwatangaje ko ruzafata icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku munsi uzatangazwa nyuma.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *