Connect with us

NEWS

Yaguze imodoka hafi miliyoni 306 Frw , ishya mu minota 60 gusa

Published

on

Nkuko tubikesha ikinyamukuru  the Daily Guardian, Umugabo w’imyaka 33 witwa Honkon, umuhanzi n’umutunganya muzika uzwi cyane mu Buyapani, aravuga ko yaba ari we munyabyago wa mbere mu gihugu cye, nyuma y’uko imodoka y’inzozi ze, Ferrari 458 Spider, ifashwe n’inkongi hashize iminota mike ayitwaye bwa mbere.

Honkon, usanzwe azwi nk’umwe mu batunganya umuziki w’itsinda rikunzwe mu Buyapani ryitwa Chocorabi, yari amaze imyaka icumi azigama amafaranga yo kugura iyi modoka ayikunda kurusha izindi.

Ku munsi wayo wa mbere, Ferrari ye nshya yahise ihinduka umuyonga.

Nk’uko Honkon yabyanditse ku rubuga rwa X (Twitter), avuga ko ubwo yari amaze gushyikirizwa iyo modoka y’akataraboneka ifite agaciro ka Miliyoni 43 z’amayeni (angana na $306,000), yahise ayijyanamo ku muhanda ngo ayitemberemo yishimire inzozi ze zaba impamo.

Ariko ngo bitarenze isaha, yatangiye kubona umwotsi w’umweru uva inyuma y’imodoka, atangira kubyitaho yumva ko hari indi modoka iri hafi ishobora kuba ariyo urimo uva. Yabonye ko atari byo, ahita ahagarara asohoka vuba cyane.

“Nari narose gutwara Ferrari. Iyo nshya. Ariko none nsigaranye ifoto y’iyo nzozi zanjye zahiye,” yanditse kuri X.

Ubwo yari ahagaze ahari imodoka igurumana, nta n’ubwo yari yabasha gutabara. Honkon yahise ahamagara abashinzwe kuzimya inkongi, ariko Ferrari ye yari yamaze gufatwa n’ibirimi by’umuriro bihagije ku buryo nta

Polisi yo mu Mujyi wa Tokyo yavuze ko nta mpanuka yigeze ibaho, ndetse nta kindi kimenyetso cyagaragaye ko hari umuntu cyangwa ikindi kintu cyateje iyo nkongi. Gusa bemeje ko umuriro waturutse mu gice cya moteri, icyateye iyo nkongi kikaba kigikurikiranwa n’abahanga.

Nubwo yahombye imodoka yakundaga, Honkon yavuze ko ashimira Imana kuba akiri muzima, kuko ubwo yari avuyemo yari afite ubwoba ko ishobora guturika ikamuhitana.

Iyi nkuru yateye impuhwe abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bagaragaza agahinda k’uko inzozi z’umuntu zapfa zitaramara n’amasaha.

featured-image

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *