NEWS
Yafatiwe ikindi cyemezo umukire utunze imodoka 25, ibibanza 120, n’inzu 200 i Kigali

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwategetse ko Niyitegeka Eliezer, umugabo uzwi mu bijyanye no kwigisha gutwara ibinyabiziga, akurikiranwa afunzwe by’agateganyo ku byaha birimo kunyereza imisoro, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo atunze.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ubujurire bw’Ubushinjacyaha, bwari bwatanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, rwari rwemereye Eliezer gukurikiranwa adafunzwe, rukanategeka ko imitungo ye idafatirwa.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko Niyitegeka Eliezer utunze imodoka zirenga 25, ibibanza n’amazu arimo etaje mu Mujyi wa Kigali, akekwaho gukoresha ububasha yari afite nk’umuyobozi wa United Driving School, asoresha amafaranga ku binyabiziga byakorerwaga ibizamini kuri site ya Nyanza amafaranga yafatwaga nk’aya Leta ariko akayiyitirira.
Raporo z’Ubushinjacyaha zivuga ko buri modoka cyangwa moto yishyuzwaga 10,000 Frw, amafaranga akabarirwa hejuru ya miliyoni 300 Frw mu gihe cy’imikorere ye. Aya mafaranga ni yo bikekwa ko yakoreshejwe kugura umutungo munini utandukanye, harimo imodoka nyinshi, amazu n’ibibanza.
Ubushinjacyaha bwanashimangiye ko Eliezer yasoresheje ubutaka bwa Leta ku nyungu ze bwite, ibintu byafashwe nk’icyaha cyiyongera ku byo asanzwe akekwaho.
Mu cyemezo cyaraye gifashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwasanze impamvu zikomeye zituma Eliezer akekwaho ibyaha zifatika, bityo ko adakwiye gukurikiranwa ari hanze.
Urukiko rusanga ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, rutegeka ko Eliezer afatwa agafungwa by’agateganyo, ndetse n’imitungo ye yose igafatirwa.
Nubwo urukiko rwategetse ifatwa rya Eliezer, amakuru yizewe yemeza ko atarafatwa, kuko icyemezo kitarashyirwa mu bikorwa kugeza ubu.
Ubwo yitabaga urukiko, Niyitegeka Eliezer yahakanye ibyo aregwa byose, avuga ko umutungo afite yawukuye mu kazi yakoze igihe kirekire nk’umuyobozi wa site y’ibizamini by’abiga gutwara imodoka, ndetse ko yagiye atorwa n’abarimu bo muri ayo mashuri.
Ivomo: Umuseke