NEWS
Yafatiwe i Musanze nyuma yo kwiba sebuja agera kuri miliyoni 23 Frw i Kigali
Mu Karere ka Musanze, Polisi y’u Rwanda yafashe umusore w’imyaka 24 y’amavuko, ucyekwaho kwiba umukoresha we amadolari y’Amerika $17,200, agera kuri miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda.
Yafatiwe mu cyuho ku wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, agifite amwe muri ayo madolari n’amafaranga y’u Rwanda (Frw) 2,200, nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwiba umukoresha we mu Mujyi wa Kigali.
Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, uyu musore yafashwe amaze kugerageza kohereza kuri konti ye miliyoni 12 n’ibihumbi 680 by’amafaranga y’u Rwanda.
Afatirwa ku biro by’ivunjisha i Musanze, aho yari asigaranye miliyoni 1 mu gakapu ke. Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wamenyesheje inzego z’umutekano.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 18 Nzeri, umukoresha w’uyu musore yatangaje ko yibwe amafaranga menshi n’umukozi we, nyuma y’aho uyu musore yari yahise atoroka akimara kwiba amadolari $17,200 n’amafaranga y’u Rwanda 2,200. Nyuma y’ikirego, hatangijwe ibikorwa byo kumushakisha, bigerwaho ku wa Kane mu gitondo.
Itegeko No. 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.
SP Mwiseneza yashimiye uruhare rw’abatanze amakuru yatumye uwo musore afatwa, anibutsa abacuruzi bafite amafaranga menshi kuyabika no kuyakoresha mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa bakifashisha ibigo by’imari, kugira ngo birinde ibyaha nk’ibyo byo kwibwa.