NEWS
Yabijeje kugaruka bagasangira uko kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame byagenze
Uhawe Ikaze kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke aho Umuryango FPR Inkotanyi wakomereje ibikorwa byo kwamamaza Chairman akaba n’umukandida wawo, Paul Kagame, mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga 2024.
Yabijeje kugaruka bagasangira
Chairman Kagame yasabye abaturage ba Rulindo, Gakenke na Burera kuzazirikana amateka igihugu cyanyuzemo, bagatora neza batora ku “gipfunsi, ni FPR. Igihango ntabwo kiberaho ubusa, kiberaho kugira ngo kivemo ibikorwa bizima bigeza abantu kure. Nimwe duhanze amaso […] ndumva mfite icyizere mvanye hano, ko ibintu byose bizagenda neza uko bikwiriye.”
Paul Kagame yavuze ko azagaruka nyuma bagasangira, bakishimira ibyiza byagezweho ndetse n’ibizagerwaho mu bihe biri imbere.
Ati “Nzanagaruka twishimire intsinzi. Numvise hano mufite ikawa nyinshi, ibyayi, inanasi n’ibindi. Mushobora kuba muzi no kwenga ibigage, nzaza dusangire ikigage cyenzwe neza.”
12:50 Perezida Kagame atangiye ijambo rye aririmba ati “Banya-Gakenke muri hehe?” Abanyamuryango bamwakira bavuga bati “Turi Hano, Turi Hano”.
Yakomeje agira ati “Ndishimye cyane kuba tubonye umwanya wo guhururira hano ngo twibukiranye aho tuva, aho tugeze n’aho tujya, imbere yacu hari FPR n’ibitekerezo n’ibikorwa byayo.”
Icyatuzanye ni igikorwa tuzakora tariki 15 [Nyakanga] mu minsi mike iri imbere. Ni ugutora, gutora ni uguhitamo ku ‘Gipfunsi, kuri FPR’. Icyo bivuze usubije amaso inyuma mu mateka yacu ukareba aho tuvuye, unasubije amaso inyuma ukareba urugendo tumaze kugenda, uko gutora ubundi biba bikwiriye koroha ariko abantu ni abantu, politiki ni politiki. Hagati aho hari n’ibikorwa, ibyo abantu bifuza gukora no kugeraho ni byo bituma abantu bamenya uko bahitamo.
Amateka yacu wibanze ku byo tumaze kunyuramo n’ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe. Ibyiza ibyo byashize tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tujya. N’ibyiza byavuzwe bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi biri imbere aho tujya.
Impamvu, icyo gihango ni cyo twubakiraho. Indi mpamvu, ubushobozi bwariyongereye muri twe. Ubumenyi bwariyongereye ndetse n’umubare w’Abanyarwanda wariyongereye. Abazatora ni miliyoni zisaga umunani. Izo miliyoni, ni abantu. Ni twebwe dufite icyo twize mu mateka yacu, twahisemo kwiyubaka no kongera kubaka igihugu cyacu, cyasenywe na politiki mbi, abayobozi babi.
Mumaze kwiyubakamo abayobozi bazima ku nzego zitandukanye, tugomba gukora ibishoboka kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere. Ibyo ntabwo igikorwa cyo ku itariki ya 15 cyaba ari cyo kitubera imbogamizi, ahubwo kwa gutera igikumwe icyo bivuze, ni ukuvuga ngo turakomeye, turiteguye, twiteguye gutora neza no gukora ibikorwa biduteza imbere.
Iyo mihanda, ayo mavuriro, ayo mashuri, ayo mashanyarazi, ya kawa, cya cyayi n’ubundi ni byo bitubereye kubikora, tukabiteza imbere bikaduteza imbere. Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, ni ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo mu majyambere nta n’umwe usigara inyuma.
Turi Abanyarwanda, nyuma yo kuba Abanyarwanda tukaba n’ibindi twaba dushaka kuba byo. U Rwanda ni bwo ruza imbere, ni bwo bwa bumwe tuvuga. Ibindi, uko dutandukanye na byo biduha imbaraga zisumbye iyo tubishyize hamwe. Uko dutandukanye birimo imbaraga, iyo bihuye bibamo imbaraga zikubye iz’abandi bantu bagiye hamwe.
Politiki nziza ya FPR, ubumwe bw’Abanyarwanda, Amajyambere twifuza kandi tugenda tugeraho, byose tugomba kugira umutekano ubirinda.”
11:53 Paul Kagame yageze mu Gakenke
Mu Gakenke bishimiye ko amashuri yabegereye
Nyirandikubwimana Claudine waturutse mu Murenge wa Muhondo, yabwiye IGIHE ko bazakomeza gutora Paul Kagame igihe cyose azaba yiyamamaje kuko hari ibikorwa byinshi yabagejejeho.
Ati “Turamukunda cyane, yatugejeje kuri byinshi kandi ibyo yatugejejeho turagira ngo akomeze abisigasire, twabonye amashuri ariko yatwemereye ko azajya agenda ayongera kugira ngo abana bacu babone aho bigira.”
Uyu mukobwa w’imyaka 29 yavuze ko mu myaka itanu iri imbere yifuza ko ibice byose by’Akarere ka Gakenke byaba byaragejejejwemo ibikorwaremezo byose nk’amazi n’amashanyarazi.
Ati “Hari ahantu hatari hagera umuriro w’amashanyarazi nka Rwinkuba, hari ahantu hari ibyumba by’amashuri bikeya kugira ngo bazabyubake byiyongere.”
Mu ndiba y’Umusozi ya Kamatete handitswe amagambo “FPR Oye Oye” mu gihe ku Rutare rw’Intashya handitswe “Tora PK 100%”.
Abaturage bakomeje gucinya akadiho muri aya masaha ya mu gitondo, mu gihe hari n’abandi benshi bakigera kuri iyi Site ya Nyarutovu.
AMAFOTO: IGIHE