NEWS
WASAC yananiwe gusobanura isoko yahaye uwishyuje umurengera hari uwishyuzaga make
Ubuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura (WASAC Ltd) cyananiwe gusobanurira Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), impamvu yatanze isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigatuma rwiyemezamirimo wari urikwiye atari we urihabwa.
Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Mata 2024, ubwo abagize PAC batangiraga kubariza mu ruhamwe ibigo byagarayeho amakosa y’imicungire mibi y’umutungo bya Leta.
Ku ikubitiro, PAC yagaragaje ko amasezerano ajyanye no gutanga amazi ryatanzwe na WASAC Ltd mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ni isoko ryo gukwirakwiza amazi mu gihugu hose; kubera ko ryari rigari WASAC yahisemo kuricamo kabiri maze ba rwiyemezamirimo bagapiganira buri gice cyaryo.
Kubera ko WASAC yatanze isoko mu byiciro bibiri, ingwate yagomba gutangwa na ba rwiyemezamirimo bapiganwa na yo yagombaga kuvangurwa kugira ngo n’abagiye gupinwa batange ibyangombwa bisabwa nta rujijo rubayeho, ariko ngo yakomeje gukubirwa hamwe.
PAC yagaragaje ko WASAC yimye isoko rwiyemezamirimo wari waratsindiye iryo soko nyaramara ari we watanze igiciro gito, ivuga ko atatanze imiterere y’isoko apiganira kandi mu by’ukuri abagenzuzi berekanye ko yari yabigaragaje.
Abadepiter bagize PAC bagaragaje ko kwima isoko uwo rwiyemezamirimo byahombeje Leta kuko ryahawe uwatanze igiciro cyo hejuru.
Hon Mukabalisa Germaine umwe mu Badepite bagize PAC yabajije WASAC icyo bagendeye bima isoko uwo rwiyemezamirimo, kandi byari gutuma Leta izigama amafaranga menshi.
Umuyobozi w’Ikigo WASAC Ltd Umuhumuza Gisele, yagaragaje ko gutanga amasoko mu byiciro bubiri byatewe n’uko rwiyemezamirimo umwe atari kubasha gukwirakwiza amazi mu gihugu hose.
Rurangirwa Jean Pierre, Umukozi wa WASAC wari mu kanama gashinzwe amasoko ubwo iryo soko ryatangwaga, yahaswe ibibazo n’Abadepite abazwa icyatumwe ritangwa gutyo binyuranyije n’amategeko.
Yasobanuye ati: “Twari dufite urutonde ry’ibigomba gukorwa mu Ntara zose, […] ikintu cyatandukanyije ayo masoko ni aho gukorerwa gusa”
Mu bice by’ayo masoko nk’uko WASAC yabisobanuye, rimwe kwari ugutanga amazi mu Ntara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali, igice cya kabiri rikaba kuyatanga mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba.
Hon Muhakwa Valens, Perezida wa PAC, yavuze ko bitumvikana ukuntu isoko ryatanzwe mu buryo bubiri, ariko abaje gupiganwa bakakwa ingwate y’isoko ryose.
Rurangirwa nyuma yo kubura ibisobonuro aha Abadepite ku makosa yakozwe mu gutanga iryo soko, Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group yemeye ko amakosa yakozwe bayemera kandi ko atazongera ku yandi masoko.
Ati: “Twiyemeje ko bitazongera, bisobanuka neza, buri cyiciro cy’isoko cyagombaga gutangirwa ingwate yacyo, ubungubu twarabikosoye ku buryo bitazongera gukorwa”.
Ubusanzwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amasoko ya Leta RPPA, gitangaza ko mu gutanga isoko iyo ribaye rigari bikaba ngombwa ko ringwa mu byiciro bibiri, buri cyiciro cy’isoko kiba kigomba kugira ibikigenga harimo n’ingwate yakwa ba rwiyemezamirimo bagiye kuripiganira.
RPPA ivuga ko mu gihe hakozwe amakosa mu kwaka ingwate ntibisobanurwe neza hari ba rwiyemezamirimo bavutswa amahirwe yo kuritsindira.