NEWS
Wa muzungu wasuye u Rwanda akahishimira yageze i Burundi birahinduka ahahurira n’uruva gusenya
Umufaransa Kino Yves ukomeje gusangiza abantu ibyo yaboneye mu rugendo yagize akoresheje igare mu Bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nko mu Rwanda yishimiye, noneho yerekanye yageze i Burundi, aho yutswe inabi n’umupolisi, bigatuma atishimira iki Gihugu yagiyemo agifitiye amatsiko, akavuga ko yabonye impamvu kidasurwa.
Ni mu mashusho uyu Mufaransa akomeje gushyira kuri YouTube Channel ye, aho mu yo yashyizeho muri iki cyumweru, agaragaza afata urugendo ava muri Tanzania yerecyeza mu Burundi.
Amashusho abanziriza aya, Kino Yves yari yagaragaje urugendo yagize rwo kuva mu Rwanda yerecyeza muri Tanzania, aho yanyuze kugira ngo abashe kugera i Burundi kuko iki Gihugu cyafunze imipaka igihuza n’u Rwanda.
Muri aya mashusho aheruka, afite umutwe ugira uti “Iyi ni yo mpamvu nta muntu usura iki Gihugu [yavugaga u Burundi]”, Kino Yves agaragaza yinjira mu Burundi, mu mihanda yacikaguritse.
Bamwe mu Barundi bamwakirana ubwuzu, bakanamuganiriza bamubaza aho aturuka n’aho yerecyeza, akababwira ko yaturutse mu Bufaransa.
Ati “Naje mvuye mu Rwanda ariko nanyuze muri Tanzania kuko imipaka ifunze nabanje kunyura muri Tanzania.”
Umwe mu Barundi bagaragariza urugwiro uyu Mufaransa, amubaza ibilometero amaze gukoresha, avuga ko ari hagati y’ibihumbi 14 na 15.
Uyu Murundi witwa Zackarie wumvikana ko asobanukiwe, anarangira inzira uyu Mufaransa azanyura kugira ngo agere muri Afurika y’Epfo, ariko akanamusaba ubufasha.
Ati “Iyo uhuye n’umuntu waje u Burundi ugira icyo umusaba, rero igihe uzaba wasubiye mu Gihugu cyawe, uzadufashe kumenyekanisha Igihugu cyacu, kugira ngo abantu bazasure u Burundi.”
Ageze aho yagombaga gucumbika i Muyinga, yagiye gufata amafunguro mu nzu imwe iyacuruza, asanga hari umuziki mwinshi, asaba ko bawumugabanyiriza baranga, ahita akomeza ajya gushaka ahandi yabona ifunguro.
Mu kugenda, yagiye asa nk’urakaye ati “Aba bantu umuntu arabasaba kugabanya umuziki, ahubwo bakawongera. Rero ngomba kujya gufatira ifunguro ahandi.”
Ubwo yajyaga gushaka ahandi afatira ifunguro, ni bwo yahuye n’ibya wa Munyarwanda wagize ati “nahuye n’uruva gusenya” kuko umupolisi wari mu gasantere, yamubajije uwamuhaye uburenganzira bwo gufata amashusho, akamubwira mu ijwi rimukanga cyane, undi akamwizeza ko agiye kubihagarika, ari na bwo yahitaga azimya camera.
Umurundikazi wari uri kumufasha kubona iri funguro, yabaye nk’umuturisha, ubwo yari amubajije niba gufata amashusho bitemewe i Burundi, undi akamusubiza agira ati “Humura, ntabwo ari ibintu ibikomeye.”
Kino Yves mu gufata ifunguro, yagaragaye nk’uwaguye mu kantu, agira ati “Birababaje, mbonye impamvu nta bukerarugendo buba i Burundi […] ku munsi wa mbere nutswe inabi n’umupolisi. Birababaje, birashobora ko ari yo mpamvu hano abantu ari abakene.”
Kino Yves ukomeza kuvuga ko yababajwe n’ibi yakorewe, avuga ko yagiye muri iki Gihugu yumva ko azakibonamo ibyiza, none yagezeho birahinduka.