Connect with us

NEWS

Uwera Jean Maurice yasezeye kuri RBA

Published

on

Uwera Jean Maurice wamenyekanye nk’umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), by’umwihariko mu biganiro nka ‘Waramutse Rwanda’ n’amakuru ya Televiziyo y’u Rwanda, yamaze guhabwa akazi ko kuyobora radiyo nshya ya Sam Karenzi.

Uyu mugabo yamaze kumvikana na Sam Karenzi ndetse yanamaze gushyikiriza ubuyobozi bwa RBA ibaruwa isezera mu gihe ategereje ko radiyo nshya agiye kuyobora itangira gukora.

Radiyo igiye gutangizwa na Sam Karenzi, byitezwe ko izatangira kumvikana mu ntangiriro za Gashyantare 2025, ikazagira umwihariko wo gutangirana n’abanyamakuru bakomeye.

Uretse kuba umuyobozi wa radiyo, amakuru ahamya ko Uwera azajya anakora ikiganiro cya mu gitondo aho azajya afatanya n’itsinda ry’abandi banyamakuru bari mu biganiro byo gushyira umukono ku masezerano n’ubuyobozi bw’iyi radiyo.

Uwera Jean Maurice yerekeje kuri radiyo ya Sam Karenzi yari iherutse kumvikana na Musangamfura Christian Lorenzo na we wo muri RBA, wagombaga gukora mu kiganiro cya siporo, ariko bikarangira ibiganiro bidatanze umusaruro.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *