Connect with us

NEWS

Uwayoboraga Gereza ya Bukavu yasobanuye uko byagenze umunsi imfungwa zirenga 2000 zitoroka

Published

on

Tariki 14 Gashyantare 2025, ubwo umutwe wa M23 witeguraga kwinjira mu Mujyi wa Bukavu ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, abasirikare n’abapolisi bari muri uyu Mujyi barimo n’abarindaga Gereza Nkuru ya Bukavu bose barahunze.

Icyo abantu benshi bamenye ni uko abasirikare n’abapolisi bakiva muri uyu Mujyi, imfungwa 2300 zari zifungiye muri Gereza Nkuru ya Bukavu, izwi nka Prison Centrale de Bukavu, zose zatorotse.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, Ilunga Dilamunga Nkonde, wayoboraga iyi Gereza, yavuze ko hari Saa Yine z’ijoro ubwo abari bashinzwe umutekano w’iyi gereza bahungaga.

Ati “Hari Saa Yine z’ijoro ubwo abasirikare bari barinze imfungwa zo muri Prison Centrale de Bukavu bamenyaga ko M23 igiye kwinjira muri uyu mujyi bagahunga. Imfungwa zahise zimena imiryango ziragenda. Twabuze icyo dukora kuko nta mbunda twari dufite n’abapolisi bari bagiye.”

Uyu wari Umuyobozi yavuze ko iyi gereza yarimo imfungwa 2376, zirimo abagore bari mu gice cyabo n’abagabo bari mu gice cyabo. Ni mu gihe iyi gereza ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 500.

Nk’uwahoze ayobora iyi Gereza, Ilunga yavuze ko ababajwe no kuba iyi gereza iri gusamburwa n’abajura bakiba amabati yayo.

Ati “Ndasaba AFC/M23 ko yakohereza abasirikare bakarinda iyi gereza kugira ngo idakomeza kwangizwa, ikazabura aho ifungira abakora ibyaha.”

Abaturage bo mu Mujyi wa Bukavu ahitwa Panzi, babwiye IGIHE ko mu masaha y’umugoroba muri aka gace hari abantu bari gutegera abaturage mu nzira bakabambura kandi ko bakeka ko biri gukorwa n’amabandi yari afungiye muri Gereza Nkuru ya Bukavu.

Umuvugizi wa AFC/M23, Laurence Kanyuka, yavuze ko ikibazo cy’imfungwa zatorotse gereza kitabaye mu Mujyi wa Bukavu gusa kuko no mu Mujyi wa Goma iki kibazo cyahabaye.

Ati “Nk’uko twabigenje i Goma, turi gushyiraho uburyo bwo gukusanya amakuru ku mfungwa zatorotse gereza. Twabikoze i Goma, uyu munsi Goma iratekanye. Tugiye kubikoresha hano i Bukavu, twashyizeho nimero abaturage bahamagara igihe bafite ikibazo cy’umutekano, twashyizeho uburyo butuma abaturage batekana.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *