NEWS
Uwaririmbye Azabatsinda Kagame yubakiwe inzu
Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi wagejeje inzu nshya kuri Musengamana Béatha, umuhanzi waririmbye indirimbo “Azabatsinda Kagame” mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’uyu muryango, Paul Kagame, mu 2024.
Inzu ifite ibikoresho byose, kandi ikazaherekezwa n’inka nk’ishimwe ku bw’igihangano yatanze. Musengamana yashimiye cyane iki gikorwa cy’umuryango, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bwiza burushaho kwimakazwa mu gihugu. Abana be batatu nabo bafashijwe kujya ku ishuri ku nkunga y’Akarere ka Kamonyi.
Musengamana yavuze ko n’ubwo yari yarakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’imiyoborere myiza ya FPR Inkotanyi, atari yiteze ko hari ikindi kintu azakuramo.
Gusa, yavuze ko kuba yarahawe inzu bishimangira ishimwe rikomeye afite, ndetse no gukomeza guharanira ko igihangano cy’ubuyobozi bwiza gikomeza gutangazwa. Ati: “Iki gikorwa gishimangira uburyo ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi buzirikana ibikorwa by’abaturage.”
Musengamana yabagaho mu buzima bushingiye ku buhinzi, hamwe n’umugabo we n’abana be. Ubu, inzu nshya yahawe, hamwe n’inkunga yo gufasha abana kwiga, bizamufasha kuzamura imibereho myiza y’umuryango we.
Yavuze ko afite umushinga wo gukora izindi ndirimbo zifasha kumenyekanisha ibikorwa byiza by’ubuyobozi bwa FPR Inkotanyi mu gihugu.
Ni igikorwa cyashimwe n’abaturage bo muri ako karere kuko kigaragaza uburyo FPR Inkotanyi ikomeza gufasha abantu kugera ku nzozi zabo, binyuze mu bufatanye n’abaturage, cyane cyane abo bashyigikira ibikorwa byayo by’imiyoborere myiza.