Connect with us

NEWS

Uwari umuyobozi ukomeye muri Minisiteri ya Siporo yirukanywe

Published

on

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kanama 2024, yafashe icyemezo cyo gukura ku mirimo Niyonkuru Zephanie wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (MINISPORTS).

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, ryavuze ko Niyonkuru Zephanie atakiri kuri uwo mwanya.

Niyonkuru Zephanie yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo muri Mutarama 2023, asimbuye Shema Maboko Didier wari wahagaritswe ku mirimo ye na Perezida Paul Kagame muri Nzeri 2022.

Ibyo byemezo byashyizwe hanze nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yiga ku ngingo zitandukanye, harimo n’ibijyanye n’impinduka mu bayobozi b’inzego za Leta. Nta bisobanuro byatanzwe ku mpamvu y’iyegura rye.