Connect with us

NEWS

Uwapfiriye mu Muvundo w’Abaje mu Kwiyamamaza cya Perezida Kagame Yashyinguwe mu Cyubahiro n’abarimo abayobozi bakomeye {AMAFOTO}

Published

on

Ahishakiye Mutoni, umunyamuryango wa RPF Inkotanyi w’imyaka 18, yashyinguwe ku irimbi rusange rya Rugerero. Yitabye Imana mu muvundo wabaye ku itariki ya 23 Kamena 2024, ubwo Perezida Paul Kagame yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Rubavu.

Mu muhango wo kumusezeraho no kumushyingura, hari higanjemo abasenateri barimo Dr Sindikubwabo Jean Nepomuscene na Senateri Mureshyankwano, ndetse n’abahagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu. Senateri Dr Sindikubwabo yasabye umuryango wa Mutoni gukomera no kwihangana, yizeza ko Umuryango wa FPR Inkotanyi uzakomeza kubaba hafi.

Mutoni, wavukiye tariki 7 Ukwakira 2005, yari arangije amashuri abanza ndetse yari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Yitabye Imana azize impanuka yabaye nyuma y’igikorwa cyo kwamamaza cy’Umuryango wa FPR Inkotanyi, aho habaye umuvundo muri site ya Gisa.

Muri uwo muvundo kandi, hari undi muntu wakomerekeye bikomeye nawe wari urimo kuvurirwa mu bitaro bya Kanombe nyuma yo kugwa muri uwo muvundo. Mutoni yashyinguye mu cyubahiro tariki ya 25 Kamena 2024.