Connect with us

NEWS

Uwahoze ari umunyamategeko wa Minisiteri y’Ubutabera wari ushinzwe kuburanira Leta imanza yarezwemo yafunzwe

Published

on

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Ruranga Jean, wahoze ari umunyamategeko wa Minisiteri y’Ubutabera, afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ruranga, wigeze kuba umunyamategeko wari ushinzwe kuburanira Leta, yatawe muri yombi ku itariki ya 8 Kamena 2024, ashinjwa ibyaha birimo guhendesha imitungo.

Ruranga yafatiwe hamwe n’umucuruzi witwa Nkundimana Jean Damascène, bombi bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo iyezandonke ndetse no kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo.

Ku wa 27 Kanama 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwaho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, nubwo icyaha cyo iyezandonke kitabonetsemo impamvu zikomeye.

Ruranga na Nkundimana bakekwaho kuba barakoze ibi byaha mu gihe cy’imyaka itatu, kuva mu 2021 kugeza mu 2024, ubwo Ruranga yari akiri umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera.

Bakurikiranyweho kugura imitungo irimo inzu, ubutaka, n’amashyamba bigera kuri 40, bifite agaciro ka miliyoni 500 z’Amafaranga y’u Rwanda. Iyo mitungo bivugwa ko yagiye igurwa mu gihugu hose, akenshi bayihendesheje ba nyirayo ku buryo budakurikije amategeko.

Urukiko rwategetse ko aba bombi bakomeza gufungwa by’agateganyo bitewe n’uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho. Abaregwa bafite iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo.

Inkuru bijyanye:Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera ari mu maboko ya RIB kubera kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo we