NEWS
Uwahoze ari meya wa Musanze yashinze YouTube Channel nyuma yo kuva mu mirimo ya Leta

Kamanzi Axelle, wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, yongeye kugaruka mu itangazamakuru mu buryo butari busanzwe, aho yashinze umuyoboro wa YouTube yise Gahinga Harmonie TV nyuma y’imyaka hafi ibiri yirukanywe mu mirimo ya Leta.
Uyu mugore wigeze kumenyekana cyane mu 2022 ubwo yananirwaga gusubiza ikibazo cy’abanyamakuru kuri gahunda yo kubakira abaturage bo mu Murenge wa Shingiro, yirukanwe tariki 8 Kanama 2023, mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe risinywe mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ryahagaritse bamwe mu bayobozi bakoraga mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gukomeza kwiyubaka nyuma yo kuva muri politiki, Kamanzi Axelle yatangije umuyoboro wa YouTube wiyandikishije ku izina Gahinga Harmonie TV ku wa 6 Mutarama 2025. Uyu muyoboro ugamije gutanga amasomo y’ubuzima atandukanye, cyane cyane yerekeranye no gutakaza ibiro, kwiyitaho no kwigirira icyizere.
Kugeza ubu, Channel ye imaze kugira abamukurikira basaga 1000, ndetse amaze gushyiraho ibiganiro 13. Ikiganiro cye cyarebwe cyane kugeza ubu cyamaze kurebwa n’abantu 1600.
Umwe mu nshuti za hafi za Kamanzi Axelle yatangarije Umuryango ko ibyo uyu mugore arimo gukora atari ibintu bitunguranye kuko yize itangazamakuru muri ICK (Institut Catholique de Kabgayi) mu Karere ka Muhanga.
“Kuva kera yajyaga atubwira ko azaba umunyamakuru wa mbere mu Rwanda. Biragaragara ko atangiye kubishyira mu bikorwa,” uwo muntu yagize ati.
Mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abamukurikira Channel ye, bamwe bamugaragarije ishimwe n’inkunga, bamwifuriza amahirwe masa mu rugendo rushya, abandi batangazwa n’impano afite mu itangazamakuru bavuga ko batari bazi ko yaba umunyamakuru mwiza kuri uru rwego.
Nubwo atakigaragara mu ruhando rwa politiki, Kamanzi Axelle ari mu nzira yo kongera kwigarurira rubanda biciye mu biganiro byubaka, akoresheje ubuhanga bwe n’amateka ye muri politiki n’imibereho myiza.